Pasiteri Uwimana Jean Pierre, umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda wamamariye ku izina rya Kavuna mu Ikinamico y’Itorero Indamutsa, avuga ko nyakwigendera Mukeshabatware Dismas yabayeho umusirikare.
Ku gicamunsi cy’ejo tariki ya 30 Kamena 2021 ni ho hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Mukeshabatware wamenyekaniye muri iyi kinamico ndetse no mu kwamamaza igitangazamakuru Imvaho.
Abo mu muryango we batangaje ko yapfiriye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali, i Kigali, azize indwara y’umutima.
Mu gitondo cy’uyu wa 1 Nyakanga 2021, RadioTV10 yabajije Pasiteri Uwimana icyo yibukira kuri Mukeshabatware nk’umuntu bakoranye mu Itorero Indamutsa igihe kirekire, avuga ko ari byinshi cyane cyane gutera igiparu (urwenya) abo bakoranaga no kuba yari yifitemo amaraso y’ubuyobozi (authority).

Pasiteri Uwimana yagarutse ku ijwi rya Mukeshabatware rikanika, abenshi basanisha n’iry’umusirikare. Ati: “Kera twavugaga ko afite ijwi nk’iry’abasirikare dore ko icyo gihe abasirikare b’icyo gihe babaga bafite amajwi akanika.”
Yahishuye ko koko Mukeshabatware yanabaye umusirikare, ati: “Yananyuzemo, yamaze igihe gitoya mu gisirikare. Yabaye umusirikare, kera yigeze no kwiga mu ishuri ryitwa ESO (Ecôle des Sous-Officiers) amaramo igihe gitoya.”
ESO ryari rimwe mu mashuri ya gisirikare yari akomeye mu gihugu, rikaba ryari mu majyepfo, ahitwaga i Butare. Andi makuru avuga ko Mukeshabatware yavuye muri iri shuri afite ipeti rya Sergeant.
Pasiteri Uwimana avuga ko mu gihe bari mu Itorero Indamutsa kuri ORINFOR (ubu ni RBA), Mukeshabatware yari Inkeragutabara (Reserviste), ati: Igihe twari muri ORINFOR yari umurezerivisite, abanyuze mu gisirikare, igihe habaye ibibazo bazaga kubafata.”
Mukeshabatware yapfuye afite imyaka 71 y’amavuko.


