img_20210701_175149.jpg

Burundi: Imyiyereko y’abakomando ba FNDB mu byaranze ibirori by’ubwigenge (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Imyiyereko y’abakomando bo mu gisirikare cy’u Burundi (FNDB), iri mu byaranze ibirori by’Umunsi w’ubwigenge abatuye kiriya gihugu bizihije kuri uyu wa Kane.

Byari ku nshuro ya 59 u Burundi bwizihiza umunsi w’ubwigenge, nyuma yo kwigobotora ingoyi y’abakoloni b’Ababiligi.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ari mu banyacyubahiro bifatanyije n’Abarundi mu buriri byo kwizihiza uriya munsi byabereye i Bujumbura.

Byari ibirori bibereye ijisho.

Akarasisi k’abasirikare n’abapolisi, ak’abakozi ba Guverinoma y’u Burundi n’ibigo bitandukanye; ndetse n’imbyino n’indirimbo biri mu byaranze biriya birori.

Ibi birori kandi byaranzwe n’imyiyereko y’abakomando bo mu gisirikare cy’u Burundi.

Aba bakomando bifashishije kajugujugu z’intambara, bamanukiraga mu mitaka no ku migozi bakagwa rwa gati ahazwi nka Boulevard de l’independence biriya birori byabereye.

img_20210701_175149.jpg

img_20210701_175052.jpg

img_20210701_175206.jpg

fb_img_16251549423773603.jpg

fb_img_16251549754146587.jpg

img_20210701_175046.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *