Perezida Tshisekedi yahishuye ko yavuganye na Perezida Kagame ku kibazo cya Rapport Mapping

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, yahishuye ko yavuganye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku kibazo cya ‘Rapport Mapping’ yerekeye ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Perezida Tshisekedi yabihishuriye mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique cyibandaga ahanini kuri gahunda ye y’imiyoborere, mu mujyi wa Goma tariki ya 29 Kamena 2021.

Uyu Mukuru w’Igihugu yibukijwe ko yigeze kutavuga rumwe na Perezida Kagame kuri Rapport Mapping ishinja ingabo zirimo iz’u Rwanda kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe mu gihugu cye hagati y’1993 n’2003, hamwe n’umuganga Dr Denis Mukwege usaba ko abavugwa bakoze ibi byaha bakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Intandaro y’uku kutavuga rumwe mu buryo buteruye, yabaye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, France24 na RFI muri Gicurasi 2021, akavuga ko iyi raporo yakozwe n’abayifitemo inyungu za politiki bagarageje uguhengama, kandi ko Dr Mukwege usaba ko abavugwamo bakurikiranwa hari abamukoresha batagaragara, ari nabo baba baramuhaye igihembo cyitiriwe Nobel mu 2018.

Mu kiganiro yagiranye na AFP muri uko kwezi, Perezida Tshisekedi we yavuze ko afitiye icyizere impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zakoze iyi raporo, mu kwerekana ko zaba zitarabogamye cyangwa se nta zindi nyungu zaba ziyifitemo.

Icyakoze Perezida Tshisekedi ntiyifuje gukomeza kuvuga kuri iki kibazo, kuko yageze aho avuga ko atakoresha itangazamakuru kugira ngo asubize Perezida Kagame. Yagize ati: “Mfite ubundi buryo kandi nzabukoresha kugira ngo tuvugane.”

Muri iki kiganiro na Jeune Afrique, Perezida Tshisekedi ukigaragaza ko yizeye abakoze iyi raporo, yavuze ko yamaze kuvugana na Perezida Kagame kuri iki kibazo cyasaga n’ikijya kugonganisha ibihugu byombi.

Perezida Tshisekedi yagize ati: “Twembi kuri iki kibazo kandi ingingo yarapfundikiwe”, yongeraho ko icyo yifuza hagati ya RDC n’u Rwanda ari umubano mwiza, ati: “Ikindaje ishinga ni ahazaza h’umubano wacu. Kubana mu mahoro n’abaturanyi bacu, tugateza imbere imishinga ifitiye inyungu abaturage abaturage bacu, twungurana ibitekerezo hagati yacu. Ibindi nta kinini bimaze, ntabwo ndi umuntu uhangana.”

Iki kiganiro cyabaye nyuma y’aho Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko mu Rwanda tariki ya 25 Kamena, akakirwa na Perezida Kagame, Perezida Kagame na we agasura RDC, yakirwa na Perezida Tshisekedi. Icyo gihe banasinye amasezerano ajyanye n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bikorwa by’iterambere.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Tshisekedi yahishuye ko yavuganye na Perezida Kagame ku kibazo cya Rapport Mapping
    Niba Uganda izubaka imihanda ya Bunagana-Goma natwe nugusaba Congo tukabafasha umuhanda Goma-Walikale ubundi tukaba tubatsinze icy’umutwe.

    Niba twubaka inganda nigute umu nye Goma cg umunya Masisi azarangurira Kampala kandi ari kure

  2. Perezida Tshisekedi yahishuye ko yavuganye na Perezida Kagame ku kibazo cya Rapport Mapping
    Niba Uganda izubaka imihanda ya Bunagana-Goma natwe nugusaba Congo tukabafasha umuhanda Goma-Walikale ubundi tukaba tubatsinze icy’umutwe.

    Niba twubaka inganda nigute umu nye Goma cg umunya Masisi azarangurira Kampala kandi ari kure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *