Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Gen. Léon-Richard Kasonga yatangaje ko abasirikare bari guhiga abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu bongerewe ubushobozi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 29 Kamena 2021, Gen. Kasonga yatangaje ko mu bushobozi aba basirikare bongerewe harimo kuboherereza umutwe w’abazobereye mu kurwanira mu mashyamba.
Aba basirikare kandi bahawe undi mutwe wihariye uzwi nka ‘canine unit’, usanzwe ukora inshingano yo gushakisha ahateze ibisasu no kubitegura, akenshi ukaba ukunze kwifashisha imbwa.
Gen. Kasonga yatangaje ko aba basirikare bahawe na none ibikoresho bishya kandi bigezweho, byose bikazazifasha mu kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro imaze igihe kirekire ihungabanya umutekano wo muri iki gihe cy’igihugu.
Urugamba ruvuguruye rwo guhiga imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu rwatangiye mu ntangiriro za Gicurasi 2021, ubwo Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi yatangizaga ibihe bidasanzwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


