Umukinnyi Ndatimana Robert, w’ikipe ya Police FC akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abaterengeje imyaka 17 yitabiriye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011 yafunguwe nyuma y’uko ibimenyetso bishya bimuhanaguraho icyahacyo kuryamana n’umukobwa byavugwagwa ko atarakura bigaragarijwe urukiko.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare, ni bwo Urukiko Rukuru rwa Repubulika y’u Rwanda rwahanaguyeho Ndatimana, icyaha cyo gusambanya umwana, rutegeka ko ahita afungurwa.
Icyo cyemezo cyafashwe mu iburanisha ry’urwo rubanza mu bujurire, dore ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwo rwari rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Nk’uko Umucamanza mu Rukiko rukuru yabitangaje mu gusoma umwanzuro, icyo cyemezo cyafashwe hakurikikwe igika cya kabiri cy’ingingo ya 106 mu Itegeko rigenga ibimenyetso, kivuga ko iyo hari ibimenyetso bishya bigaragarijwe Urukiko mu iburanisha bishobora gushingirwaho hakatwa urubanza.

Ibimenyetso bishya Urukiko rwashingiyeho ni ibyatanzwe n’umukobwa witwa Keza Hornella, Ubushinjacyaha bwavugaga ko Ndatimana yamuteye inda ari umwana, nyamara indangamuntu ya mbere (ishaje) ya Nyina ndetse n’icyemezo cy’amavuko cye bikagaragaza ko yavutse mu 1997 aho kuba mu 1999, bityo akaba yaratewe inda afite imyaka 18.
Ndatimana Robert yafashwe mu Kuboza 2015, Ubushinjacyaha bukaba bwari bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana, cyashoboraga kumuhesha igifungo cya burundu nk’uko tubikesha Radio 10.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko uwo mukobwa Keza yavutse mu 1999 nk’uko bigaragara mu ndangamuntu ye, ariko we na nyina umubyara bafashe iya mbere bagaragariza Urukiko Rukuru ibimenyetso bishya, ari na byo byatumye Ndatimana ahanagurwaho icyaha.
Ndatimana yemera ko yagiranye na Keza imibonano mpuzabitsina idakingiye muri Kanama 2015, ari na bwo yamuteye inda , akaba yemera ko umwana atwite ari we kandi yiteguye kumurera.
Ndatimana yamenyekanye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya FERWAFA ryatangiye mu 2008, arushaho kumenyekana mu 2011 ubwo yari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye imikino y’igikombe cya Afurika ikegukana umwanya wa 2, igahita ibona itike yo gukina igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique muri uwo mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


