anc.png

Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo yakoze imyigaragambyo

Sangiza iyi nkuru

Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo n’amagana y’abamushyigikiye kuri uyu wa 3 Nyakanga 2021 bakoreye imyigaragambyo mu gace ka Nkadla atuyemo, bamagana icyemezo cy’urukiko cyo kumufunga amezi 15.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byabitangaje, Zuma yagaragaye anyura hagati mu kivunge cy’abamushyigikiye bari bafite amabendera y’ishyaka rye, ANC, akikijwe n’abarinzi bambaye impu z’ingwe, bafite amacumu n’ingabo.

Muri iyi myigaragambyo, nta jambo yigeze abwira abamushyigikiye, gusa byitezwe ko uyu munsi hari icyo abatangariza.

Umuhungu we, Edward Zuma wari muri iyi myigaragambyo, yatangarije ibi biro ntaramakuru ko se atazafungwa n’umunota n’umwe kuko ngo yashobora agapfa aho kugira ngo bibe.

Edward yagize ati: “Nibashake bamukatire amezi 15 cyangwa se amezi 100. Nta munsi n’umwe cyangwa umunota umwe azigera amara muri gereza. Azagera mu biganza byabo ari uko napfuye.”

Tariki ya 29 Kamena 2021 ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwa Afurika y’Epfo rwakatiye Jacob Zuma iki gihano, nyuma yo kwanga kwitaba urubanza aregwamo ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta.

anc.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *