Turashaka ko Umunyarwanda agira ubuzima bwiza, akisanzura, akabyaza umusaruro amahirwe yose_Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 27 rumaze rubohowe, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko ashaka ko Umunyarwanda agira ubuzima bwiza, akisanzura, akabyaza umusaruro amahirwe yose ari mu gihugu yaba ayo gushaka akazi no kwihangira umurimo.

Ni ubutumwa bukubiye mu ijambo yageneye Abanyarwanda uyu munsi tariki ya 4 Nyakanga 2021.

Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, Perezida Kagame yavuze ko bitashobotse ko uyu munsi wizihizwa nk’uko byari bisanzwe, asaba Abanyarwanda kwirinda ikwirakwira ryacyo kurushaho.

Yagize ati: “Uyu mwaka ntabwo twashoboye kwizihiza isabukuru yo kwibohora uko bisanzwe. Ni nayo mpamvu tugomba gukomeza urugamba rwo kurwanya ubwiyongere bwa Covid muri iki gihe. Ubu ni ngombwa ndetse ni ngombwa cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse gukurikiza ingamba zishyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo hagamijwe gukumira ikwirakwizwa rya Covid no kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Yakomeje ati: “Turashaka ko Umunyarwanda wese agira ubuzima bwiza kandi akisanzura, bityo akabyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu gihugu, haba mu burezi, mu gushaka akazi no kwihangira imirimo. Ibikorwa byacu byo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho myiza, bigomba gukomeza kandi bikihuta. Iterambere ntirigarukira mu gihugu, tugomba kurenga imbibe z’igihugu. Turashaka gukomeza guteza imbere ubufatanye bushingiye ku bwubahane n’iterambere yaba hamwe n’abaturanyi bacu, mu karere ndetse no ku Isi hose.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruteganya kubona izindi nkingo za Covid-19. Ati: “Kurwanya no gutsinda Covid ni imwe mu nzira yo gukomeza ibikorwa byo kwibohora. Muri iyi minsi tugiye kubona izindi nkingo, zidufasha kongera ubwirinzi bw’umubiri duhereye ku barusha abandi ibyago byo kwandura Covid.

Turifuza ko zigera ku Banyarwanda benshi uko bizagenda bishoboka. Ariko mu rwego rwo kwigira, turakora ibishoboka byose twubake ubushobozi bwo gukora inkingo n’indi miti mu Rwanda. Ibi bizagabanya guhora twiringiye imiti ituruka hanze y’igihugu itabonekera igihe cyangwa itangwa hagendewe ku zindi nyungu ariko birasaba igihe kandi tugomba kwihangana.”

Mu gusoza, yasabye buri wese kuba maso, akagira uruhare mu guhindura imikorere mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura iki cyorezo, akumva akamaro ko kwirinda no kurinda abandi, kugira ngo igihugu kizabashe gutsinda vuba iki cyorezo. Ati: “Abanyarwanda dufite byinshi tugomba gukorerahamwe kandi dukwiriye kugira icyizere cy’ejo hazaza heza. Twizere ko tuzakomeza uru rugendo hamwe.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *