bashyira_indabo_ku_mva_zibitse_imibiri_y_abatutsi_19176_bashyinguye_muri_uru_rwibutso.jpg

Turazirikana amateka ashaririye yahitanye abacu ariko ntagomba kuduherana_AERG Kibogora Polytéchnique

Sangiza iyi nkuru

Abiga muri kaminuza ya Kibogora polytéchnique mu karere ka Nyamasheke bibumbiye muri AERG biganje mo urubyiruko, bavuga ko n’ubwo bavutse bisanga mu mateka ashaririye igihugu cyamazemo imyaka myinshi yanahitanye ababo,ayo mateka mabi atagomba kubaherana ahubwo bagomba guharanira impinduka nziza zizira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’ibindi bibi byose byagejeje igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba banyeshuri bavuga ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gashirabwoba ruri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke bakirebera ubugome bwakorewe Abatutsi bari mu byari amakomini ya Gisuma na Karengera mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu yayoborwaga n’uwari perefe Emmanuel Bagambiki wagize uruhare rugaragara mu kurimbura Abatutsi, bakavuga ko bibabaje kumva ko urukiko rwa Arusha rwamugize umwere yarabarimburiye ababo,babihuza n’ibyo bamwe muri bo banyuzemo muri ibyo bihe abandi bakavuka babibwirwa, bakavuga ko ari amateka ashaririye ariko bagomba gukuramo amasomo menshi.

Ndaruhutse Appolinaire wiga muri iri shuri wavukiye mu cyahoze ari komini Murambi ya Byumba yayoborwaga na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste wamamaye mu gutoteza bikomeye Abatutsi no kubica urubozo kuva mu 1990 urugamba rwo kubohora igihugu rutaranatangira kugeza mu 1994, avuga Jenoside yateguwe kera kuko nk’umubyeyi we yishwe ku wa 28 Mata 1990 mbere y’uko ingabo zari iza FPR inkatanyi zishoza urugamba, kuko iwabo Abatutsi na mbere bicwaga ariko bucece bikitwa amayobera na ho ari umugambi wateguwe.

Avuga ko kuva ku iyicwa rya se muri ibyo bihe bikitwa amayobera kandi byari byarateguwe, kugeza ku ndunduro ya 1994 babayeho mu mibereho mibi cyane y’ubwoba,guhozwa ku nkenke, guhungetwa, kwicwa ku mugaragaro kw’abatutsi benshi muri iyo komini bakanicwa bunyamaswa, imibabaro yabigiriyemo iramukurikirana na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi bituma atinda kwiga,ariko ubu hamwe na Leta ihumuriza afite icyizere cyo kubaho neza.

Ati: “Ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi zanshaririye kurusha umubirizi kuko mu 1994 nari ndi mu wa 6 w’amashuri abanza, nyuma ya Jenoside,kubera ko nari ngize amahirwe umukecuru wanjye n’abandi bake bo mu muryango tukarokoka, binsaba kureka kwiga ngo ndebe ko twabaho, murumuna wanjye aba ari we uyakomeza nza gusubira kwiga nyuma yararangije, ubu ku myaka 40 ni bwo ndi kurangiza kaminuza ariko mfite icyizere cy’ejo hazaza heza mpabwa na Leta ihumuriza dufite ubu, yanyomoye bimwe mu ibikomere nagize ntekerereza umuryango ndi umwana muto,sinigire igihe nagombaga kwiga kubera Leta y’ingome yaduhemukiye itumarira abacu.’’

Ineza Kabeho Angela w’imyaka 20 gusa na we aterwa agahinda no kuba yaravutse abwirwa ko benshi mu miryango ye barimo ba sekuru na ba Nyirakuru bishwe urw’agashinyaguro bazira gusa ubwoko batihaye, gusa ngo ayo mateka mabi ntamuherana kuko uko asuye inzibutso za Jenoside agasobanurirwa ubugome bwagiye buba muri buri gace, bimuha imbaraga z’ubuzima bushya buharanira ko Jenoside itazasubira ukundi.

Ati: “Twavukiye mu mibabaro ariko ntibizongera ukundi. Ndasaba ko ibigo by’amashuri byose mu gihugu byagira umuco wo kujyana abana gusura inzibutso bakibonera aya mateka,kuko kuyabwirwa utayirebera utayumva neza, cyane cyane ko nko mu mashuri hari abarimu batinya kuyavugaho ntituyasobanukirwe nk’uko twaza hano kuyirebera.’’

Maniraguha Longin, umuhuzabikorwa wa AERG muri kaminuza ya Kibogora polytéchnique avuga ko, nk’ishami ryashibutse ku ishavu batagomba guha urwaho abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi kuko nubwo yabateye imibabaro idashira yanabahaye amasomo y’ibihe byose.

Ati: “Twabonye ubunyamaswa abacu bicanywe hano harimo n’abishwe batwitswe, ukibaza ukuntu umuntu muzima atwika undi amuziza ubusa bikakuyobera ariko tubyakira dutyo nyine kuko tutasubiza inyuma iyo paje y’amateka ,ariko twe nk’ishami ryashibutse ku ishavu tuvuye aha twiyemeje kutazigera na rimwe duha urwaho uwashaka guhirahira agarura ubugome nk’ubu.’’

Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba rushyinguyemo imibiri 19176 nk’uko bivugwa na Higiro Donald ushinzwe imirimo yarwo ya buri munsi, uhasanga inyubako nini irimo ibice byinshi birimo n’imibiri ba nyirayo bishwe batwitswe, igice kizajyamo isomero ry’amateka ya Jenoside yabereye muri aka gace, igice cy’amateka yihariye y’abana, n’ibindi,hakaba inyubako ishyinguyemo iriya mibiri yose,hakaba hagiye kubakwa n’urukuta ruzaba ruriho amazina y’ abashyinguye muri ruriya rwibutso bose biciwe muri biriya bice.

Ushinzwe abakozi muri iri shuri Nsengumuremyi Oscar na we yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kujya baha umwanya abana wo gusura inzibutso no gusobanurirwa amateka bibonera, agasanga byahindura byinshi mu kuyasobanukirwa byimbitse no gufata ingamba zo kudaha urwaho abahora barekereje ngo bayasubizemo abanyarwanda, kuko hari bamwe mu bana batagira amahirwe yo kuyasobanurirwa neza n’ababyeyi babo no ku mashuri, bitewe n’amashami biga,bamwe ntibayasobanurirwe byimbitse,ariko ku nzibutso babasha no kubaza ibyo badasobanukiwe byose bakahava hari n’izindi ngamba bafashe.

bashyira_indabo_ku_mva_zibitse_imibiri_y_abatutsi_19176_bashyinguye_muri_uru_rwibutso.jpg
biyemeje_guhangana_n_abahakana_bakanapfobya_jenoside_yakorewe_abatutsi_hifashishijwe_imbuga_nkoranyambaga.jpg
basobanurirwa_amateka_ya_jenoside_yakorewe_abatutsi_bashyinguye_mu_rwibutso_rwa_jenoside_rwa_gashirabwoba.jpg
aerg_ya_kibogora_polytechnique_mu_rugendo_rwo_kwibuka_jenoside_yakorewe_abatutsi.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *