Umubano w’u Rwanda n’u Burundi, iyirukanwa ry’abayobozi bakuru hamwe n’ingamba zikaze kuri Covid-19; mu nkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 28 Kamena 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izirebana n’ububanyi n’amahanga, ubuzima, politiki n’ubutabera.

Muri zo harimo:

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi mu ivugururwa

Tariki ya 1 Nyakanga 2021 Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yibiriye umuhango w’isabukuru y’imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, biba ikimenyetso gikomeye cy’uko umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka itanu utameze neza waba ugiye kuvugururwa.

Uruzinduko rwa Minisitiri Ngirente rwishimiwe cyane n’Abarundi barimo Perezida wabo, Evariste Ndayishimiye, watangaje ko biteguye kongera kubana n’u Rwanda nk’igihugu kivandimwe.

Mbere y’uyu munsi, Pereida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yari yandikiye Perezida Ndayishimiye amumenyesha ko bitazamukundira kwitabira uyu muhango ubwe, gusa amubwira ko yifuza ko bazahura ikindi gihe, bakigira hamwe uburyo umubano w’ibi bihugu by’ibivandimwe wakomeza gukomera.

Ingamba zikomeye zo kurwanya Covid-19

Guverinoma y’u Rwanda tariki ya 29 Kamena 2021 yashyizeho ingamba nshya zikomeye zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 mu gihugu hose, ariko cyane cyane mu turere 11 twibasiwe cyane turimo 3 two mu mujyi wa Kigali.

Izi ngamba zirimo ifungwa ry’amashuri kuva ku y’incuke kugeza kuri kaminuza n’amashuri makuru, gahunda yo gutaha mbere ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba no gushyiraho gahunda yo gukorera mu rugo ku bakozi ba Leta n’ab’inzego zigenga.

Izi ngamba zashyizweho hashize iminsi 8 hateranye inama y’abaminisitiri yari yafatiwemo izindi. Byari byarateganyijwe ko izindi ngamba ziizafatwa nyuma y’ibyumweru bibiri iyi nama iteranye gusa bihinduka kubera ubwandu bukabije bwa Covid-19 bwari bukomeje kugaragara.

Perezida Kagame na Tshisekedi bategerejwe i Roma

Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) ryatumiye Perezida Paul Kagame na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi mu nama izabera i Roma mu Butaliyani tariki mu mpera z’Ukwakira.

Iyi nama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu bikomeye barimo Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izaba yiga ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi.

Aba bakuru b’ibihugu hiyongereyemo uwa Algeria ni bo bonyine bo muri Afurika batumiwe muri iyi nama.

Abayobozi bakuru babiri barirukanwe

Perezida Kagame tariki ya 1 na 2 Nyakanga 2021 yirukanye ku nshingano Dusenge Byigero Alfred wari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, na Dr Anita Asiimwe wari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCD.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryamenyeshaga ukwirukanwa kw’aba bayobozi ntabwo ryigeze risobanura icyo baba barazize gusa ikimenyerewe n’uko abenshi birukanwa baba bazira kutuzuza inshingano nk’uko bari babyitezweho.

Aba bombi bari barahawe izi nshingano mu Gushyingo 2020, ubwo hakorwaga impinduka mu nzego za Leta zitandukanye.

Iyamuremye yakatiwe imyaka 25

Urukiko Rukuru rwakatiwe Iyamuremye Jean Claude igifungo cy’imyaka 25 rumaze kumuhamya ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi yakorewe muri Kicukiro.

Mbere y’uko akatirwa, yigeze kuvuga ko atari kwica Abatutsi kandi nyina ari Umututsi, avuga ko afite imico y’Abatutsi.

Urukiko rushingiye ku buhamya n’ibimenyetso rwari rufite, rwasanze Iyamuremye yaragize uruhare muri jenoside, ariko rworoshya igihano kuko ibi byaha byamuhamye yabikoze afite imyaka 19 y’amavuko, rukavuga ko kandi hari n’imiryango y’Abatutsi bahigwaga yarokoye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *