Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha

Abaturage barimo urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Rulindo bagaragaye bahondagura umumotari wari uhetse imizigo, bamuziza ko yari ayijyanye mu Karere ka Gakenke kandi ngo bihabanye na gahunda ya Guma mu Karere yashyizweho na Guverinoma. Muri videwo yashyizwe ku rubuga rwa Twitter n’umuryango CLADHO uharanira uburenganzira bw’ikiramwamuntu, aba baturage bagaragara batongana n’uyu mumotari wari ugeze hafi […]

Ethiopia igiye gufunga ambasade zayo 30 bitewe n’ibibazo irimo

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed kuri uyu wa 5 Nyakanga 2021 yatangaje ko igihugu cye kigiye gufunga ambasade 30 muri 60 cyari gisanzwe gifite. Uyu Mukuru wa Guverinoma yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abagize inteko ishinga amategeko, asobanura ko ari icyemezo cyafashwe kugira ngo hagabanywe ubwinshi bw’amafaranga akoreshwa na ambasade. Minisitiri Abiy mu nkuru ya […]

Abanyarwanda babiri mu buroko imyaka 12 muri Uganda

Abanyarwanda babiri; Sabanitah Habimana na Augustin Habimana bakatiwe gufungwa imyaka 12 ku bwo guhamwa n’ibyaha byo kwinjira mu gihugu binyuranye n’amategeko no kwica zimwe mu nyamaswa zo muri pariki. Aba bombi basanzwe baba ahitwa Rwamwanja mu Karere ka Kamwenge bafatiwe muri Pariki ya Katonga, bafite impongo yapfuye. Ikigo cya Uganda gishinzwe za pariki kivuga ko […]

Depite Nyarugabo n’abahagarariye Abanyamulenge bahuye na Min. Okito

Abahagarariye Abanyamulenge baherekejwe n’umudepite uvuka mu karere ka Mulenge, MoĂŻse Nyarugabo Muhizi Mugeyo, babonanye kuri uyu wa Kane na Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano, Daniel Aselo Okito, i Kinshasa Muri Republika Iharanira demokarasi ya Congo. Bari bajyanwe no kumugezaho ibibazo byugarije akarere ka Minembwe, aho umutekano w’Abanyamulenge ukomeje kuba muke. Depite Moise Nyarugabo, yavuganye n’Ijwi ry’Amerika […]

Frw ibihumbi bitatu yishe umuntu i Nyagatare

Umugabo witwa Hafashimana Sylvestre w’imyaka 37 y’amavuko, yitabye Imana aguye mu musarane kubera igihembo cya 3,000 Frs yemerewe kugira ngo akuremo ibyangombwa byari byaguyemo. Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021, mu mudugudu wa Kabirizi bita Kanguka, Akagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbare, Rutayisire […]

Umukobwa wa Mateke wagarutse kenshi mu matwi y’Abanyarwanda yatanze impano

capture-52.png

Umukobwa w’uwahoze ari Minisitiri muri Uganda, Dr Philemon Mateke, Sarah Nyirabashitsi Mateke, yahaye ibitaro bya Kisoro, silendire ebyiri z’umwuka uhumekwa (Oxygen), zifite agaciro ka miliyoni enye z’amashilingi ya Uganda. Mateke yakunze kumvikana mu matwi y’Abanyarwanda cyane mu binyamakuru byaho, ko akorana n’abashaka guhirika ubutegetsi. Nyuma yo kuva muri guverinoma aho yari ashinzwe ibikorwa by’akarere, umukobwa […]

Kenya: Ruto na Odinga batangiye gusebanya mbere y’amatora bazahuriramo mu 2022

00470473_e1fbb58cde22031f564a418e4d373452_arc614x376_w614_us1.jpg

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yibasiye ku mugaragaro umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga, abona nk’umwe mu bakomeye mu bo bazaba bahanganye mu matora rusange yo mu 2022. Kuri iki Cyumweru, itariki ya 4 Nyakanga 2021, ku birego atigeze ashyira ahagaragara mbere, Ruto yavuze ko Odinga wahoze ari umusangirangendo we muri politiki, yamunzwe na […]

Umukobwa w’imyaka 13 yirukanwe iwabo nyuma yo gukuramo inda za Se inshuro eshatu

Umukobwa w’imyaka 13 avuga ko Se umubyara yamusambanyije, akamutera inda inshuro eshatu eshatu, bakazikuramo, ubu bakaba bamwirukanye mu rugo kuko yemeye gutanga ubuhamya mu rukiko avuga ibyabaye. Uyu mukobwa (amazina ye yagizwe ibanga), avuga ko yatangiye gusambanywa na Se ku myaka 11. Yabwiye urukiko rwa Mombasa ko izo nda uko ari eshtau yahatiwe kuzikuramo. Avuga […]

Uganda: Minisitiri w’Intebe yahaye itorero miliyoni 50 Shs kugira ngo rivemo ideni rya banki

Minisitiri w’Intebe wa Uganda mushya, Hon. Robinah Nabbanja yahaye Itorero rya Angilikani atabereye umuyoboke umushahara we wa mbere w’amashilingi (Shs) miliyoni 50 kugira ngo rishobora kwivana mu ideni ryafashe muri banki. Hon. Nabbanja yabikoze kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021 ubwo yari yitabiriye gahunda y’amasengesho yabereye ku rusengero ruherereye mu gace ka Namirembe mu murwa […]

Kabareebe yashyize hanze amafoto yiswe ay”iyicarubozo’

capture-51.png

Umunyamideli wo muri Uganda, Doreen Kabareebe, yashyize hanze amafoto akubiye mu cyitwa ‘ Black Tape’, yatumye benshi bacika ururondogoro bakavuga ko ibyo yakoze ari nk’ iyicarubozo ku b’igitsinagabo. Muri ayo mafoto, Kabareebe usanzwe n’ubundi ngo ateye neza, agaragara yambaye ubusa, bamwe babishimye, abandi baramutuka biratinda. Uyu n’ubusanzwe yari asanzwe azwiho gushyira hanze amafoto, asa n’uwambaye […]

Mico The Best yateye ivi, ava isoko ry’abasore bategerejwe n’inkumi (Amafoto)

img_20210705_105127.jpg

Umuhanzi Mico Prosper uri mu bakunzwe mu muziki nyarwanda nka ‘Mico The Best’, yambitse umukunzi we impeta amusaba ko yazamubera umugore. Ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga nibwo Mico The Best yasabye Clarisse ko yazamubera umutwe undi akamubera umutima, undi abimwemerera atazuyaje. Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaranye igihe gito bakundana, ndetse urukundo rwabo […]

RDC: Uwari ukuriye ubutasi wihishe yavuze ko yiteguye kwigaragaza agira ibyo asaba

Kalev Mutond, wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (ANR) yongeye kumvikana nyuma y’igihe yarihishe inzego z’ubutebera zimukurikiranyeho ibyaha birimo kugerageza kwica agira ibyo asaba kugirango azishyikirize ubutabera ari umuntu widegembya. Uyu mugabo akurikiranweho ibyaha birimo guta muri yombi binyuranyije n’amategeko, gufata abo yataye muri yombi mu buryo bwa kinyamanswa no […]

RDC: Abadepite basabye Leta kugurisha Jeep yari yarabaguriye

Abadepite bane bahagarariye ishyaka EciDĂ© rya Martin Fayulu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) basabye ko imodoka za Hyundai Jeep 4×4 baguriwe zagurishwa, amafaranga agasubizwa mu kigega cya Leta, agakoresha mu bikorwa byihutirwa. Nk’uko ibitangazamakuru byo muri RDC byabitangaje, aba badepite bacishije ubu butumwa mu ibaruwa bandikiye Perezida w’Inteko, Christophe […]

Kagame accueille l’envoyĂ© spĂ©cial du Mali

e5dtha5wuaikv21.jpg

Le prĂ©sident Paul Kagame a reçu dimanche 4 juillet l’ambassadeur Abdoulaye Diop, ministre malien des Affaires Ă©trangères et de la CoopĂ©ration internationale au Village Urugwiro. L’ambassadeur Diop Ă©tait dans le pays en tant qu’envoyĂ© spĂ©cial avec un message du colonel Assimi Goita, prĂ©sident de la transition et chef de l’État du Mali. La Cour constitutionnelle […]

Inyeshyamba za Tigray zahaye Ethiopia umukoro kugira ngo zirambike intwaro

Inyeshyamba z’ishyaka TPLF riri ku butegetsi mu ntara ya Tigray, zasabye Leta ya Ethiopia kwemeza Guverinoma y’iriya ntara nk’iyemewe n’amategeko kugira ngo zibone gushyira intwaro hasi. Kuba ingabo za Eritrea zava ku butaka bwa Ethiopia na byo biri mu byo inyeshyamba zasabye. Inyeshyamba zo muri Tigray zahaye Ethiopia aya mabwiriza, nyuma y’uko ingabo z’iki gihugu […]

Umusore yaretse ubukwe ku munsi wa nyuma akimara kubona uko umukunzi we abyina

Umusore kuri Twitter wamenyekanye nka Okoye Cardinal yahisemo guhagarika ubukwe ku munsi wa nyuma akimara kubona utuvidewo tubiri, turimo uwo bari bagiye gushyingiranwa, arimo abyina amansura (twerking). Okoye ngo yari akunze gutakagiza uwo mukobwa bari bagiye kubana mu nshuti ze. Umwe murizo, yagize atya asanga uwo mukobwa asanzwe amuzi kuri Whatsapp, yoherereza utuvidewo tubiri Okoye, […]

Hafashwe umupolisi ushinjwa gucuruza abantu bavanwa mu Kenya bajyanwa mu Rwanda

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umupolisi wacyo mu gihe undi yaburiwe irengero, bashinjwa gucuruza abantu babakuye muri Kenya babajyana mu Rwanda. Umuyobozi wungirije w’akarere ka Busia, Mathew Tusubira, avuga ko aba bombi bashinjwa gucuruza Abanyekongo batandatu 6 bakuwe muri Kenya banyuze muri Busia bajya mu Rwanda. Tusubira avuga ko uwitwa Wetaka yarokotse gutabwa muri […]

Kubyara abana bapfuye no gukuramo inda ; bimwe mu bibazo uruganda rwa CIMERWA ruvugwaho guteza mu baturage

uyu_avuga_ko_yabyaye_umwana_upfuye_nyuma_yo_kwitura_hasi_baturikije_izi_ntambi_akamererwa_nabi_cyane_hafi_yo_gupfa.jpg

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyakivomero, Akagari ka Mashesha mu Murenge wa Gitambi w’Akarere ka Rusizi baratabaza ubuyobozi bukuru bw’igihugu kubera ingorane bakomeje guterwa n’ituritswa ry’intambi rikorwa n’uruganda rwa CIMERWA rushaka igitaka cyo gukoresha sima, aho abagore batari bake bemeza ko bamaze iminsi babyara abana bapfuye, abandi bagakuramo inda zikiri nto, abandi amatungo yabo akaramburura […]

Gasabo: Abantu 22 bo mu bihugu 3 bya EAC bashatse kwiba Equity Bank barakatiwe

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije igifungo cy’ imyaka umunani umutwe ugizwe n’ abantu 22 bakomoka mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Kenya na Uganda, nyuma yo gusanga bahamwa n’ibyaha bitanu baregwa n’ Ubushinjacyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa […]

Uvira: Abarundi 20 batawe muri yombi bashinjwa ibikorwa byo gushimuta

Abarundi 20 n’Abanyekongo 8 bakekwaho ibikorwa byo gushimuta abana mu Mujyi wa Uvira batawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mukwabu wateguwe mu majyaruguru y’uyu mujyi wa kabiri muri Kivu y’Amajyepfo. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa Gatandatu ushize, itariki 03 Nyakanga, Umuyobozi w’Umujyi wa Uvira, Pasiteri Kiza Muhato, yavuze ko abo […]

Rwamagana: Abacuruzi ‘bakandamijwe’ na Gitifu, bazira amaherere

Abacuruzi 6 bakorera mu Karere ka Rwamagana barashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige kubafungira butike zabo bazira kutavuza umuturage wavunikiye ukuguru hafi y’aho bacururiza, ahunga ubuyobozi bwagenzuraga amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Amakuru abacuruzi bahaye Bwiza avuga ko batunguwe no kubwirwa ko batemerewe gukomeza ubucuruzi bwabo biturutse ku cyemezo cy’umurenge wa Nzige, bagatunga agatoki Karango Alphonse, […]

Kigali: Umukobwa yakamejeje ubwo abapolisi bamusabaga ibyangombwa

umukobwa2.png

Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, mu masaa cyenda y’igicamunsi cyo ku wa 3 Nyakanga 2021, umukobwa wari utwaye imodoka ntoya ya Toyota Corolla yakamejeje ubwo abapolisi bakorera mu muhanda bamusabaga ibyangombwa. BTN TV dukesha iyi nkuru ivuga ko byatangiye umupolisi abaza uyu mukobwa impamvu yaparitse imodoka mu muhanda rwagati, agateza umyvundo, ndetse akanamusaba ibyangombwa bimwererera […]

FC Barcelona yaciye amarenga y’uko Messi akiri umukinnyi wayo

Ikipe ya FC Barcelona yaciye amarenga y’uko Lionel Messi akiri umukinnyi wayo, binyuze mu butumwa iyi kipe yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Magingo aya Messi nta kipe afite nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye na FC Barcelona ku wa 30 Kamena 2020. Kuba uyu mugabo nta kipe ifite, byazamuye ibihuha by’uko hari amakipe nka […]

Ifoto yakunzwe: CP Kabera mu bihe bya kera

e5cttufxmamvkzc.jpg

Kuva mu gitondo cy’uyu wa 4 Nyakanga 2021 wizihirijweho isabukuru y’imyaka 27 u Rwanda rumaze rwibohoye, ku mbuga nkoranyambaga bari guhererakanya ifoto ya kera y’abasirikare 6. Aba basirikare ni bamwe muri bari bagize umutwe wa RPA Inkotanyi batangiye kurwana urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990 baturutse muri Uganda, barutsinda mu buryo bwuzuye tariki ya […]

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi, iyirukanwa ry’abayobozi bakuru hamwe n’ingamba zikaze kuri Covid-19; mu nkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 28 Kamena 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izirebana n’ububanyi n’amahanga, ubuzima, politiki n’ubutabera. Muri zo harimo: Umubano w’u Rwanda n’u Burundi mu ivugururwa Tariki ya 1 Nyakanga 2021 Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yibiriye umuhango w’isabukuru y’imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, biba ikimenyetso gikomeye cy’uko umubano […]

Papa Francis yajyanwe mu bitaro

Papa Francis I yajyanwe mu bitaro by’i Roma mu gikorwa cyo kumubaga mu rura runini cyari gisanzwe kiri kuri gahunda cyo kuvura ikibazo arufitemo. Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, yavuze ko andi makuru azatangwa kumubaga mu bitaro bya Kaminuza bya Gemelli birangiye. Mbere yaho kuri iki cyumweru, Papa Francis, w’imyaka 84, yagejeje ubutumwa ku bantu […]