Abacuruzi 6 bakorera mu Karere ka Rwamagana barashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige kubafungira butike zabo bazira kutavuza umuturage wavunikiye ukuguru hafi y’aho bacururiza, ahunga ubuyobozi bwagenzuraga amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Amakuru abacuruzi bahaye Bwiza avuga ko batunguwe no kubwirwa ko batemerewe gukomeza ubucuruzi bwabo biturutse ku cyemezo cy’umurenge wa Nzige, bagatunga agatoki Karango Alphonse, Umunyamanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge.
Hagenimana Jean Marie ni umwe mu bacuruzi bagizweho ingaruka n’iki cyemezo cyaturutse ku biro by’umurenge. Yagize ati: “Twababajwe n’uko twafungiwe ubucuruzi bigakorwa mu buryo twabonyemo akarengane gakomeye bitewe n’uko ducuruza nk’uko abandi bacuruza. Twebwe urebye turazira ko umugabo witwa Medaridi wavunitse ukuguru ahunga Gitifu kuko abaturage bamubona bakiruka kubera gutinya amande abaca.”
Hagenimana yakomeje asobanura uko impamvu yo kuvunika kwa Medaridi yahinduwemo kutagira ubwiherero bubiri n’ikimoteri, kwatumye ubuyobozi bufunga inzu zabo.
Aragira ati: “Badutumyeho ngo tujye mu nama, tugezeyo babaza Perezida wacu ngo uyu muntu aravuzwa nande ariko kuko nta ruhare twagize mu kuvunika kwe Perezida wacu yabahakaniye ko tutamuvuza kuko avunika nta mucuruzi wari uhari, twari twafunze butike zacu. Gitifu yumvise ko tutemeye kumuvuza yafashe udukuriye aramufunga ku murenge yahamaze amasaha abiri. Abandi yaratubwiye ngo dutahe ariko nyuma y’iminsi itatu tuzarebe twakuye ibyo ducuruza muri butike kugeza ubwo yagarutse atubwira ko tutemerewe gucuruza ariko azana indi mpamvu aratubwira ngo nta misarane dufite ihari.”
Hategekimana Emmanuel ni umwe mu basaba ko umuyobozi bwakuraho amananiza bafata nkaho ari ugushaka kubahombya. Ati: “Abacuruzi bakorera hano turimo guhomba biturutse ku mananiza twashyiriweho n’umurenge wacu. Gitifu ubona abacururiza hano adashaka ko ducuruza bitewe n’imyemerere ye, turasaba ubundi buyobozi kuturenganura kuko twubahiriza amabwiriza yose, dutanga umusoro neza, imisanzu yose basaba tukayitanga none yadufungiye butike ubu dukomeje guhomba.”
Yakomeje ati: “Hari ibicuruzwa byacu byangiritse kuko tumaze icyumweru kirenga tudacuruza, nibaturenganure kuko kuvuga ngo buri butike igire imisarani ibiri nukutunaniza, naho abacuruza mu maduka i Nzige muri santire imiryango ine abayikoreramo bahurira mu musarani umwe ntibanafungira kandi twese turi abacuruzi. Na we ujye muri santire ku maduka urebe niba haribyo bafite birenze ibyo dufite.”
Umunyamanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzige, Karango Alphonse yabwiye Bwiza ko aba bacuruzi bafungiwe kuko bafite ubwiherero budahagije. Yagize ati: “Ni ahantu hatari isuku ihagije. Twabasabye ko buri muryango ugira tuwarete, ebyiri iy’abagore ndetse bakagira n’indi y’abagabo, bakanagira ikimoteri bamenamo imyanda.”
Gitifu Karango yasabye umunyamakuru kwigerera aho aba bacuruzi bakorera kugira ngo yibonere ukuri, ahagera ku wa 2 Nyakanga, asanga ubwiherero buhari ari butanu bukoreshwa n’abacuruzi 6, abacuruzi batatu buri wese afite ubwiherero ndetse abandi batatu bakodesha inzu ya koperative ifite imiryango itatu nabo aho bakorera bafite ubwiherero 2.
Twongeye kubaza Gitifu Karango ibyashingiweho basaba abo kugira ubwiherero bubiri nyamara ari ahantu abaturage badatinda kuko umaze guhaha ahita ataha, ariko Gitifu ntiyatanga ibisobanuro ndetse akupa telefone Kandi ariwe wari wasabye umunyamakuru kuhagera akamwereka ko bafunze izo butike kubera umwanda.
Umunyamakuru yageze no mu bice bitandukanye bikorerwamo ubucuruzi kugira ngo arebe niba koko naho hari abacuruzi bafite ubwiherero bubiri, ariko asanga ahenshi bafite ubwiherero bahuriramo n’abatuye mu mazu afatanye n’amaduka bakorera. Yanageze aharemera isoko ry’umurenge, asanga nta bwiherero ndetse nta kimoteri bashyiramo imyanda gihari, ariko ibyo ntibibuza abacuruzi gukomeza akazi kabo.

6 Responses
Rwamagana: Abacuruzi ‘bakandamijwe’ na Gitifu, bazira amaherere
Arashaka ruswa buriya. Mwe se mwumva impamvu yatumye abafungira zumvikana? Njye mbona ba gitifu bo mu ntara bakora nka ba burugumesitiri bo hambere, kuko bakiza bakica.None se nk’uwo Karango murumva atari ko akora? Abaturage baragowe pe!
Rwamagana: Abacuruzi ‘bakandamijwe’ na Gitifu, bazira amaherere
None se ibintu byose ni ruswa?