Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, mu masaa cyenda y’igicamunsi cyo ku wa 3 Nyakanga 2021, umukobwa wari utwaye imodoka ntoya ya Toyota Corolla yakamejeje ubwo abapolisi bakorera mu muhanda bamusabaga ibyangombwa.
BTN TV dukesha iyi nkuru ivuga ko byatangiye umupolisi abaza uyu mukobwa impamvu yaparitse imodoka mu muhanda rwagati, agateza umyvundo, ndetse akanamusaba ibyangombwa bimwererera gutwara.
Icyakurikiyeho ni uko aho kugira ngo umukobwa atange ibyangombwa, yahise atuma umusore wari aho hafi amazi mu ndobo, arayamuzanira, atangira kogereza imodoka ye mu muhanda rwagati.
Umwe wageze aho byabereye, yatanze ubuhamya ati: “Ibintu bibaye aha ngaha nanjye mbisanze gutyo, ariko mbonye umukobwa bamwaka ibyangombwa, yanga kubitanga, kubera ikibazo yari agiranye ngo n’umuntu wari uje, ashaka kumuha abagenzi kandi adatwara taxi. Umukobwa amubwira ko adatwara taxi, umupolisi we na we araza, aravuga ati ‘kuki wateje embouteillage?’ Umukobwa rero amwatse ibyangombwa yanga kubitanga, biba ngombwa ko yigira ku modoka, atangira kwiyogereza imodoka.”
Mugenzi we yagize ati: “Njyewe nari ngiye kuzana amapiyese hariya, nsanga Afande ari kuvugisha umudamu utwaye iriya modokari, ahubwo ugasanga aho kugira ngo amusubize bavugane, yifitiye indobo n’amazi n’igitambaro, arimo arihanagurira imodoka.”

Amashusho yafashwe n’umunyamakuru w’iyi televiziyo agaragaza abapolisi basa n’ababuze icyo bakorera uyu mukobwa, yabazengereje, bigera aho ashaka no gufata amashusho abantu bose bari bamuhururiye, na we ubwe (selfie), adasize n’aba bapolisi. Ubwo yari ahagaze mu modoka yabo izwi nka Pandagari.
Abari Nyabugogo aho byabereye bavuga ko hari izindi mbaraga uyu mukobwa yaba yari yitwaje cyangwa se akaba afite ikibazo cyo mu mutwe. Umwe yagize ati: “Hari icyo yitwaje, hari izindi mbaraga zaba zimurimo ni ko nabibonye. Naho ikibazo cyo mu mutwe cyo, ntacyo afite ahubwo afite umudayimoni w’agasuzuguro.”
Bitewe n’uko imodoka yari yafunze umuhanda, bivugwa ko haba habaye impanuka zigera muri eshatu. Umutangabuhamya yabyemeje ati: “Wabonye ko habereye impanuka zigera kuri eshatu. Polisi yaje, ihagarara nabi, imodoka iba irayigonze, haza n’indi modoka ya gisirikare nayo iba irayigonze, ubwo rero ibintu bibereye aha natwe byatuyobeye. “
Umukobwa yabajijwe icyamuteye iyi myitwarire, maze na we mu ijwi rirenga asubiza umunyamakuru ati: “Nta burenganzira mwansabye bwo gukora itangazamakuru, murabihanirwa!”
Byarangiye abapolisi bambitse amapingu uyu mukobwa, bajya kumufunga.

14 Responses
Kigali: Umukobwa yakamejeje ubwo abapolisi bamusabaga ibyangombwa
Afite ikibazo mumutwe

Akwiye gushyirwa muri gereza akabanza akamenya umuco wo kubaha abamuyobora n’iyo modoka yiratana igatezwa cyamunara

Imodoka nyabaki se ahubwo? N’abatwaye Ranger lover ntibigira kuriya nkanswe kariya.
Aho ari bazamwigishe guca bugufi!

Ndumiwe ni ukuri! Gusa muzatugezeho uko byarangiye bigenze. Icyabimuteye n’ibihano yafatiwe. Murakoze.