Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha

Sangiza iyi nkuru

Abaturage barimo urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Rulindo bagaragaye bahondagura umumotari wari uhetse imizigo, bamuziza ko yari ayijyanye mu Karere ka Gakenke kandi ngo bihabanye na gahunda ya Guma mu Karere yashyizweho na Guverinoma.

Muri videwo yashyizwe ku rubuga rwa Twitter n’umuryango CLADHO uharanira uburenganzira bw’ikiramwamuntu, aba baturage bagaragara batongana n’uyu mumotari wari ugeze hafi y’iteme, bamutegeka guparika moto ku ruhande.

Baramutegetse bati: “Jya ku ruhande, parika ku ruhande!” We yabanje kubyanga, nyuma ava kuri moto aba nk’uyisunika, umwe muri bo arayimwaka, maze ahangana nabo, batangira kumukubita banamugaragura hasi, bigera aho bamuboha, umwe muri bo yumvikana ababurira ati “Barabafunga!”

CLADHO yifashishije iyi videwo, yamenyesheje Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke (yavugaga ko ari mo byabereye) iki kibazo.

Yagize iti: “Ntibikwiye ko abaturage bahohoterwa muri ubu buryo kuko hariho ibiteganyirizwa abakosheje cg barenze ku mabwiriza! Turasaba ko RIB, Rwanda Police, RNP Spokesperson bakurikirana ibi bintu ngo byabereye Muhondo muri Gakenke kandi bivugwa ko na ES w’Umurenge ari muri bo.”

Polisi y’u Rwanda imaze kubona ubu butumwa, yasubije ko uyu mumotari mbere y’uko ahondagurwa, yabanje gukubita umuhuzabikorwa (yaba ari uw’urubyiruko), urubyiruko narwo ruratabara.

Yagize iti: “Yafashwe ashaka kuva mu Karere ka Rulindo ajya mu Karere ka Gakenke nta ruhushya yasabye. Yakubise umuhuzabikorwa w’umurenge, urubyiruko rw’abakorerabushake baratabara.”

Polisi yavuze ko ikibazo cy’uko uyu mumotari yakubiswe kirakurikiranwa. Iti: “Ikijyanye no gukubitwa kirakurikiranwa.”

Soma Izindi Nkuru

30 Responses

  1. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Babibaze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge kuko yarahari kandi abaturage kugira ngo bakubite niwe bitwaje. Uyu muturage yahohotewe cyane. Ubundi se barriere yashizweho nande ? Ko ishirwaho ninzego zibifitiye ububasha !!!

  2. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Babibaze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge kuko yarahari kandi abaturage kugira ngo bakubite niwe bitwaje. Uyu muturage yahohotewe cyane. Ubundi se barriere yashizweho nande ? Ko ishirwaho ninzego zibifitiye ububasha !!!

  3. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Ariko cvd ndabona muyikinisha kandiyo ntamikino igira mbati guma mukarere uti wapi ibyose nibiki koko

  4. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Ariko cvd ndabona muyikinisha kandiyo ntamikino igira mbati guma mukarere uti wapi ibyose nibiki koko

  5. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Ubundise ko bavugako ibinyabiziga bitwaye ibicuruzwa byemerewe kugenda, babonaga iyo mizigo yari atwaye itarimo karoti???? Abantu ntibakitwaze akazi bahawe ngo barenganye abandi.

  6. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Ubundise ko bavugako ibinyabiziga bitwaye ibicuruzwa byemerewe kugenda, babonaga iyo mizigo yari atwaye itarimo karoti???? Abantu ntibakitwaze akazi bahawe ngo barenganye abandi.

  7. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Oya oya oya ibi ntibIkwiye mu rwa Gasabo rwose abaturage barakubita bakaboha uyu Gitifu arutwe numuturage wasabaga ko bareka uwo mumotari ngo batabafunga

  8. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Oya oya oya ibi ntibIkwiye mu rwa Gasabo rwose abaturage barakubita bakaboha uyu Gitifu arutwe numuturage wasabaga ko bareka uwo mumotari ngo batabafunga

  9. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Ndumva aha police nayo isubije kuriya yababigiye gushyigikira ihohoterwa ibyo batubwira nk,uko video ibigaragaza nibo natangiye bamukubita twese amaso turayafite.Ubundi iriya barrière bakoze iremewe?Ahaaa!Iyo tubonye barrière nka ziriya n,urugomo nka ruriya bitujyana mu bihe byahise ubu n,amatungo ntibakiyaboha kuriya nkanswe ikiremwa_muntu .Abo bose ni ababihiriza H.E bakora ibyo batatumwe.Youths na Dasso mwisubireho!!

  10. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Ndumva aha police nayo isubije kuriya yababigiye gushyigikira ihohoterwa ibyo batubwira nk,uko video ibigaragaza nibo natangiye bamukubita twese amaso turayafite.Ubundi iriya barrière bakoze iremewe?Ahaaa!Iyo tubonye barrière nka ziriya n,urugomo nka ruriya bitujyana mu bihe byahise ubu n,amatungo ntibakiyaboha kuriya nkanswe ikiremwa_muntu .Abo bose ni ababihiriza H.E bakora ibyo batatumwe.Youths na Dasso mwisubireho!!

  11. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Ndumva aha police nayo isubije kuriya yababigiye gushyigikira ihohoterwa ibyo batubwira nk,uko video ibigaragaza nibo natangiye bamukubita twese amaso turayafite.Ubundi iriya barrière bakoze iremewe?Ahaaa!Iyo tubonye barrière nka ziriya n,urugomo nka ruriya bitujyana mu bihe byahise ubu n,amatungo ntibakiyaboha kuriya nkanswe ikiremwa_muntu .Abo bose ni ababihiriza H.E bakora ibyo batatumwe.Youths na Dasso mwisubireho!!

  12. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Ndumva aha police nayo isubije kuriya yababigiye gushyigikira ihohoterwa ibyo batubwira nk,uko video ibigaragaza nibo natangiye bamukubita twese amaso turayafite.Ubundi iriya barrière bakoze iremewe?Ahaaa!Iyo tubonye barrière nka ziriya n,urugomo nka ruriya bitujyana mu bihe byahise ubu n,amatungo ntibakiyaboha kuriya nkanswe ikiremwa_muntu .Abo bose ni ababihiriza H.E bakora ibyo batatumwe.Youths na Dasso mwisubireho!!

  13. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Uyu muyobozi rwose wari uhari namugaye cyane ntabwo akwiye kurebera biriya bintu,uziko bamunigishije umugozi nkabashaka guhorahoza.babibazwe.

  14. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Uyu muyobozi rwose wari uhari namugaye cyane ntabwo akwiye kurebera biriya bintu,uziko bamunigishije umugozi nkabashaka guhorahoza.babibazwe.

  15. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Ko mutavuga ko banamyboshye amaguru namaboko. Mbega injiji zurubyiruko. Muzihane ntihazagire undi muntu mu Rwanda utinyuka kwihanira

  16. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Ko mutavuga ko banamyboshye amaguru namaboko. Mbega injiji zurubyiruko. Muzihane ntihazagire undi muntu mu Rwanda utinyuka kwihanira

  17. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Inzego zareta zirarengerana ,uko byagenda kose siwakubita umuntu nkinyamaswa ,Reba iriya video ,baboha umuntu nkaho Ari ikihebe ,ntago bikwiye

  18. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Inzego zareta zirarengerana ,uko byagenda kose siwakubita umuntu nkinyamaswa ,Reba iriya video ,baboha umuntu nkaho Ari ikihebe ,ntago bikwiye

  19. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    nababajwe nuburyo police yavuzeko yarwanye, ese isubiza yabanje kureba ibyabaye? ese yarebye video?

  20. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    nababajwe nuburyo police yavuzeko yarwanye, ese isubiza yabanje kureba ibyabaye? ese yarebye video?

  21. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    MANA.tabara afurika yacyu! n’ukuri abantu ntambabazi bagifite ubumuntu ntabwo ese gukubita umuntu niwo muti wa korona?abo bakoze eryokosa bahanwe umuntu ntategeko afite ryogukubita undi kandi niba rihari baridusomere turimenye

  22. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    MANA.tabara afurika yacyu! n’ukuri abantu ntambabazi bagifite ubumuntu ntabwo ese gukubita umuntu niwo muti wa korona?abo bakoze eryokosa bahanwe umuntu ntategeko afite ryogukubita undi kandi niba rihari baridusomere turimenye

  23. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Ubu se Ko imodoka zituruka mu ntara zikazana ibyo kurya ntibabahohotere kuriya cyangwa azize ko Ari rubanda rugufi,buriya ni akarengane ntimugashyigikire ibibi,kuko ubu batangiye bamwataka byagaragaraga ko bamushakaho amahane,bajye biga displine y’uko babaza umuntu kuko munsi y’amategeko twese turangana .
    Niba yari agiye guhahira umugore n’abana ko bamumugaje umuryango we urabaho Ute? Ikosa yari afite nibarigaragaze ,ahetse ibiribwa Kandi biremewe.

  24. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Ubu se Ko imodoka zituruka mu ntara zikazana ibyo kurya ntibabahohotere kuriya cyangwa azize ko Ari rubanda rugufi,buriya ni akarengane ntimugashyigikire ibibi,kuko ubu batangiye bamwataka byagaragaraga ko bamushakaho amahane,bajye biga displine y’uko babaza umuntu kuko munsi y’amategeko twese turangana .
    Niba yari agiye guhahira umugore n’abana ko bamumugaje umuryango we urabaho Ute? Ikosa yari afite nibarigaragaze ,ahetse ibiribwa Kandi biremewe.

  25. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Ubu se Ko imodoka zituruka mu ntara zikazana ibyo kurya ntibabahohotere kuriya cyangwa azize ko Ari rubanda rugufi,buriya ni akarengane ntimugashyigikire ibibi,kuko ubu batangiye bamwataka byagaragaraga ko bamushakaho amahane,bajye biga displine y’uko babaza umuntu kuko munsi y’amategeko twese turangana .
    Niba yari agiye guhahira umugore n’abana ko bamumugaje umuryango we urabaho Ute? Ikosa yari afite nibarigaragaze ,ahetse ibiribwa Kandi biremewe.

  26. Rulindo: Abaturage bahondaguye umumotari, bamugaragura hasi, baranamuboha
    Ubu se Ko imodoka zituruka mu ntara zikazana ibyo kurya ntibabahohotere kuriya cyangwa azize ko Ari rubanda rugufi,buriya ni akarengane ntimugashyigikire ibibi,kuko ubu batangiye bamwataka byagaragaraga ko bamushakaho amahane,bajye biga displine y’uko babaza umuntu kuko munsi y’amategeko twese turangana .
    Niba yari agiye guhahira umugore n’abana ko bamumugaje umuryango we urabaho Ute? Ikosa yari afite nibarigaragaze ,ahetse ibiribwa Kandi biremewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *