Umukobwa w’uwahoze ari Minisitiri muri Uganda, Dr Philemon Mateke, Sarah Nyirabashitsi Mateke, yahaye ibitaro bya Kisoro, silendire ebyiri z’umwuka uhumekwa (Oxygen), zifite agaciro ka miliyoni enye z’amashilingi ya Uganda. Mateke yakunze kumvikana mu matwi y’Abanyarwanda cyane mu binyamakuru byaho, ko akorana n’abashaka guhirika ubutegetsi. Nyuma yo kuva muri guverinoma aho yari ashinzwe ibikorwa by’akarere, umukobwa we Nyirabashitsi, yahawe umwanya wa Minisitiri wungirije w’ibikorwa by’abana n’urubyiruko. Uyu uhagarariye Kisoro mu nteko, yashimiye abari ku ruhembe rw’imbere mu guhangana na Coronavirus. Ati ” Turabashimira ko muza imbere. Ntabwo byoroshye kuko imibare ni myinshi. Turabashimira.” Mateke yari aheutse kuvuga ko ntacyo bimutwaye kuba yarakuwe muri guverinoma cyane ko uyu mukobwa we yahawe umwanya.



