Inyeshyamba za Tigray zahaye Ethiopia umukoro kugira ngo zirambike intwaro

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba z’ishyaka TPLF riri ku butegetsi mu ntara ya Tigray, zasabye Leta ya Ethiopia kwemeza Guverinoma y’iriya ntara nk’iyemewe n’amategeko kugira ngo zibone gushyira intwaro hasi.

Kuba ingabo za Eritrea zava ku butaka bwa Ethiopia na byo biri mu byo inyeshyamba zasabye.

Inyeshyamba zo muri Tigray zahaye Ethiopia aya mabwiriza, nyuma y’uko ingabo z’iki gihugu ku wa Mbere w’icyumweru gishize zahisemo kurambika intwaro, nyuma y’imirwano yari imaze amezi arindwi.

Ni imirwano yasize inyeshyamba za Tigray zigaruriye ibice byinshi byo muri iriya ntara byari byarigaruriwe na Ethiopia ubwo urugamba rwatangiraga mu Ugushyingo umwaka ushize, mu gihe abatari bake bayitakarijemo ubuzima.

Loni ivuga ko iriya ntambara yasize ababarirwa mu 400,000 bavuye mu byabo, mu gihe abakabakaba miliyoni ebyiri bugarijwe n’inzara.

Ku wa Mbere w’icyumweru gishize ubwo ingabo za Ethiopia zarambikaga intwaro TPLF yavuze ko ari “ugutebya” irahirira kwirukana abanzi bayo ku butaka bwayo.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize bwo izi nyeshyamba zerekanye ibihumbi by’ingabo za Ethiopia bivugwa ko zafatiye mpiri ku rugamba impande zombi zari zihanganyemo mbere yo kujya kuzifunga.

Mu bo inyeshyamba zise abanzi harimo ingabo za Eritrea zari zaje gutera mu bitugu iza Eritrea.

Nyuma izi nyeshyamba zasohoye urutonde rurerure rw’amabwiriza Ethiopia igomba kubahiriza kugira ngo na zo zirambike intwaro, arimo kuba Ethiopia ikwiye gukora iperereza ryigenga ku byaha by’intambara, gutanga ubufasha ku bagizweho ingaruka n’intambara no kugarura serivisi z’ibanze nk’umuriro w’amashanyarazi.

Guverinoma ya Tigray yunzemo iti: “Mu gihe cyose dufite garanti idashidikanywaho ko umutekano w’abaturage bacu utazahungabanywa n’icyiciro cya kabiri cy’ibitero, twemeye guhagarika imirwano.”

Ababikurikiranira hafi basanga Leta ya Ethiopia iramutse yemeye ariya mabwiriza yaba yemeye ko yatsinzwe intambara.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *