Depite Nyarugabo n’abahagarariye Abanyamulenge bahuye na Min. Okito

Sangiza iyi nkuru

Abahagarariye Abanyamulenge baherekejwe n’umudepite uvuka mu karere ka Mulenge, Moïse Nyarugabo Muhizi Mugeyo, babonanye kuri uyu wa Kane na Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano, Daniel Aselo Okito, i Kinshasa Muri Republika Iharanira demokarasi ya Congo.

Bari bajyanwe no kumugezaho ibibazo byugarije akarere ka Minembwe, aho umutekano w’Abanyamulenge ukomeje kuba muke.

Depite Moise Nyarugabo, yavuganye n’Ijwi ry’Amerika ku muringo wa telefoni. Ati ” Twagiye kumubwira amakuru ya ziriya ntambara zimaze imyaka itanu n’abantu bacu bamaze guhitana. Twagiraga ngo bahindure imitekerereze n’imikorere.”

Nyarugabo avuga ko basabye Leta ya Kinshasa gutanga ubutabera, bagahangana n’imitwe yitwaje intwaro. Yavuze ko kandi ubu yabonye uburyo bwo gusobanura icyo Twirwaneho ari cyo.

Avuga ko basanze Min. Okito hari ibyo adafiteho amakuru kandi ngo hari icyo agiye kubikoraho, yewe ngo akazaganira na Tshisekedi ku kibazo cy’Abanyamulenge.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Depite Nyarugabo n’abahagarariye Abanyamulenge bahuye na Min. Okito
    Uwakurikiye ibyatangajwe na Nyarugabo ahita abona igisobanuro nyacyo cy’iriya ntambara. (1) Kutavugisha ukuri: nta nahamwe yavuzeko harimo uruhare rw’abanyamulenge, ubwo bateraga igihugu cya Kongo muri za 1996 na nyuma yaho! (2) Kutareba kure: Hari benshi bibaza ukuntu abatutsi ba Red Itabara barwanda n’abatutsi b’abanyamulenge. Bikomoka kuki? Abantu nka Nyarugabo barabizi ariko ntibifuza kubishyira hanze yuko babifitemo inyungu. (3) Kwirata no kwishongora: Hashize iminsi mike Nyarugabo avuzeko abanyamulenge bazabana n’abandi ku ngufu kandi ngo bakwanga bagapfana nk’abatazubwenge. Yarongeye abisubiramo ko bafite ingabo za Twirwaneho na Gumino. Kandi ko izo ngabo zizahoraho. Agasuzuguro kagera ku ndunduro aho avuga ati: Leta igomba guhindura imitekerereze. Ni iyihe Leta yakwemera ingabo z’ubwoko? (4) Nyarugabo abana be biga i Kigali, kimwe n’abandi bakomeye mubanyamulenge. Ngiyo impamvu hari abagira ingingimira ku bwenegihugu bahawe hakoreshejwe intwaro. (5) Umuti waba uwo guhigika abatera ibibazo biyita ko bahagarariye abandi, cyane cyane Ruberwa na Nyarugabo yuko intambara bashoza ku gihugu batazayitsinda! Nyuma bakicara bakajya inama na Leta.

  2. Depite Nyarugabo n’abahagarariye Abanyamulenge bahuye na Min. Okito

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *