Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umupolisi wacyo mu gihe undi yaburiwe irengero, bashinjwa gucuruza abantu babakuye muri Kenya babajyana mu Rwanda.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Busia, Mathew Tusubira, avuga ko aba bombi bashinjwa gucuruza Abanyekongo batandatu 6 bakuwe muri Kenya banyuze muri Busia bajya mu Rwanda.
Tusubira avuga ko uwitwa Wetaka yarokotse gutabwa muri yombi ku ya 25 Kamena 2021 ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda i Katuna ubwo yageragezaga gutwara abenegihugu batandatu ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
https://ugandaradionetwork.com/story/police-arrests-their-own-another-on-run-for-alleged-human-trafficking
Nk’uko iyi nkuru dukesha Uganda Radio Network (URN) ivuga, Ishami rishinzwe ubuziranenga bw’ubunyamwuga bwa polisi (Police Proffessional Standards Unit, PSU) rivuga ko ryataye muri yombi Justine Masibo, wari ukuriye station ya polisi ya Solo, muri Busia y’uburengerazuba, akekwaho uruhare mu icuruzwa ry’abantu.
Polisi kandi irimo guhiga umupolisi witwa Dan Wetaka, nawe ukorera kuri station Nkuru ya polisi ya Busia nawe ukurikiranweho icyaha nk’iki.
Mathew Tusubira, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Busia, avuga ko aba bamenyekanye nyuma y’iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Masibo ari we wahaye Wetaka amabwiriza yo gutwara aba Banyekongo nk’abantu bakekwaho ibyaha.
Uyu muyobozi yamaganye iyo myitwarire y’abapolisi, avuga ko nyirabayazana ari igihe baba bamaze bakorera muri iki gice badasimbuzwa.


