e5cttufxmamvkzc.jpg

Ifoto yakunzwe: CP Kabera mu bihe bya kera

Sangiza iyi nkuru

Kuva mu gitondo cy’uyu wa 4 Nyakanga 2021 wizihirijweho isabukuru y’imyaka 27 u Rwanda rumaze rwibohoye, ku mbuga nkoranyambaga bari guhererakanya ifoto ya kera y’abasirikare 6.

Aba basirikare ni bamwe muri bari bagize umutwe wa RPA Inkotanyi batangiye kurwana urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990 baturutse muri Uganda, barutsinda mu buryo bwuzuye tariki ya 4 Nyakanga 1994, umunsi u Rwanda rwizihiza buri mwaka.

Muri aba basirikare, uwambaye ingofero itukura yitwa John Bosco Kabera, ubu ni Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, akaba afite ipeti rya CP (Commissioner of Police). Muri make ni CP John Bosco Kabera.

CP Kabera ni umwe mu bapolisi bakunzwe cyane muri iki gihe bitewe n’uko akunze kugaragara no kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye, cyane cyane RBA, asaba Abaturarwanda gukurikiza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Azwi cyane ku mvugo (slogans) nka Gerayo Amahoro, Ntabe Ari Njye, Guma mu Rugo, Guma mu Karere n’izindi zerekeye ubukangurambaga bwo kurinda ubuzima n’umutekano w’Abaturarwanda.

e5cttufxmamvkzc.jpg
etz3hfaxqasp38p.jpg

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Ifoto yakunzwe: CP Kabera mu bihe bya kera
    afande cp John Bosco Kabera ndamukunda cyaneeeee ni umuhanga,kandi ndashimira uyu munyamakuru washoboye kubona iyi foto.afande cp John Bosco Kabera imana ikomeze imurinde hamwe n’umuryango we.

  2. Ifoto yakunzwe: CP Kabera mu bihe bya kera
    afande cp John Bosco Kabera ndamukunda cyaneeeee ni umuhanga,kandi ndashimira uyu munyamakuru washoboye kubona iyi foto.afande cp John Bosco Kabera imana ikomeze imurinde hamwe n’umuryango we.

  3. Ifoto yakunzwe: CP Kabera mu bihe bya kera
    Afande, ngukuriye ingofero mu kazi wakoze ko kugia uruhare mu kubohora igihugu na n’ubu ukaba ukomeje kugikorera

  4. Ifoto yakunzwe: CP Kabera mu bihe bya kera
    Afande, ngukuriye ingofero mu kazi wakoze ko kugia uruhare mu kubohora igihugu na n’ubu ukaba ukomeje kugikorera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *