img_20210705_105127.jpg

Mico The Best yateye ivi, ava isoko ry’abasore bategerejwe n’inkumi (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Mico Prosper uri mu bakunzwe mu muziki nyarwanda nka ‘Mico The Best’, yambitse umukunzi we impeta amusaba ko yazamubera umugore.

Ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga nibwo Mico The Best yasabye Clarisse ko yazamubera umutwe undi akamubera umutima, undi abimwemerera atazuyaje.

Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaranye igihe gito bakundana, ndetse urukundo rwabo ntabwo rwigeze rumenyekana cyane nk’urw’ibindi byamamare.

Kuba uyu musore yamaze guhitamo inkumi bazarushingana bivuze ko yavuye ku isoko ry’ibyamamare nyarwanda abenshi mu nkumi bifuza ko bazashingana ingo.

Mico The Best yateye ivi nyuma y’igihe gito avanwe mu bitaro aho yari yajyanwe igitaraganya mu minsi yashize.

Mico The Best azwi mu ndirimbo yaririmbye zigenda zikundwa nk’iyitwa ‘Umutaka’ iri mu zo yahereyeho, ‘Akabizu’, ‘Igare’ n’izindi.

Mico kandi yanditse indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo nka ‘Saa Moya ya Bruce Melodie’ iri mu zikunzwe n’abatari bake.

img_20210705_105127.jpg

img_20210705_105133.jpg

img_20210705_105130.jpg

618c61f7b066337d1c9f74e557df53.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *