uyu_avuga_ko_yabyaye_umwana_upfuye_nyuma_yo_kwitura_hasi_baturikije_izi_ntambi_akamererwa_nabi_cyane_hafi_yo_gupfa.jpg

Kubyara abana bapfuye no gukuramo inda ; bimwe mu bibazo uruganda rwa CIMERWA ruvugwaho guteza mu baturage

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyakivomero, Akagari ka Mashesha mu Murenge wa Gitambi w’Akarere ka Rusizi baratabaza ubuyobozi bukuru bw’igihugu kubera ingorane bakomeje guterwa n’ituritswa ry’intambi rikorwa n’uruganda rwa CIMERWA rushaka igitaka cyo gukoresha sima, aho abagore batari bake bemeza ko bamaze iminsi babyara abana bapfuye, abandi bagakuramo inda zikiri nto, abandi amatungo yabo akaramburura cyangwa akabyara utwana dufite ubumuga, abana bakarara bikanga cyangwa barira, n’inzu zigiye kubagwaho, bagasaba gukemurirwa ikibazo byihuse.

Bitewe n’izi ngaruka, abaturage bavuga ko bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ngo bubasure bukirebe ntibuhagere na CIMERWA ntibasure n’umunsi n’umwe, bagasanga ari ihohoterwa rikomeye uru ruganda rubakorera ryirengagizwa, dore ko batanatinya gutangaza amazina yabo n’ingaruka bagiye bahagirira, bakavuga ko ikibazo kiri mu Kagari ka Mashesha muri Gitambi na Mashyuza muri Nyakabuye cyane cyane.

Kakuze Bellancile utuye muri uyu Mudugudu wa Nyakivomero akaba n’umujyanama w’ubuzima ati: “Turahangayitse cyane kuko nk’ubu ingurube yanjye ibwaguye inshuro 2 zose bimwe bivuka, bipfuye ibindi biremaye nkahahombera cyane. Umuturanyi wanjye Ndahayo Théogène na we baturikije rimwe gusa ihene ye ihita iramburura, abagore bamwe batwite nakurikiranaga bakuyemo inda zikiri nto, abandi babyara abana bapfuye na bo bagasigarana ubumuga. Ingero ni nyinshi, inzu yanjye y’amatafari ahiye yari ikomeye ubu irajegera, tukibaza amaherezo y’ibi bintu, kuko iyo bamaze guturitsa dusigara dukubura imikungugu gusa mu mazu yari akomeye.’’

Byukusenge Ruth w’imyaka 23 na we ati: ’’Ku itariki 9 Mata uyu mwaka baraturikije. Nari mfite inda y’amezi 8, nicinya hasi mererwa nabi cyane, banjyana ku kigo nderabuzima cya Mashesha kuko iyo bagiye kubituritsa batatubwira nibura ngo twitegure, Ngezeyo bahita banyohereza ku bitaro bya Mibilizi bankuramo umwana upfuye. Simfite umwana kandi yari inda ya mbere, umwana yari asanzwe ameze neza, kandi CIMERWA ntiyahakana ko ari yo yanyiciye umwana keretse ivuze ko uwo munsi itaziturikije.’’
uyu_avuga_ko_yabyaye_umwana_upfuye_nyuma_yo_kwitura_hasi_baturikije_izi_ntambi_akamererwa_nabi_cyane_hafi_yo_gupfa.jpg

Uworoheje Violette na we ati: ’’Baturikije ku wa 15 Kamena uyu mwaka, mfite inda y’amezi 2, kuva giturika nkamererwa nabi bahise banjyana ku kigo nderabuzima cya Mashesha uwo mwanya inda ndi kuyiviraho n’ubu ntibirahagarara. N’ubwo bampaye imiti ariko mfite ubwoba ko yazavamo kandi ino nari maze amezi 4 gusa mpimukiye. Bikubita ari nk’imitingito ikaze ku buryo kuvuga ngo inda utwite iraba amahoro bisa n’ibidashoboka.’’
uyu_avuga_ko_amaze_igihe_avira_ku_nda_nyuma_yo_kumererwa_nabi_hamaze_guturitswa_izi_ntambi_ngo_ntiyizeye_kuzabyara_umwana_muzima.jpg

Ndererimana Emmanuel na we ati: ’’ Mu kwa 12 k’umwaka ushize hari saa kumi z’umugoroba, umugore wanjye yari afite inda y’amezi 7. Bamaze guturitsa amererwa nabi cyane tumujyana u kigo nderabuzima cya Mashesha nijoro, batwohereza ku bitaro bya Mibilizi arabagwa basanga umwana yapfiriye mu nda kandi nagiye nabibwiye abayobozi. Yari inda y’amezi 9 igeze igihe cyo kuvuka, yari kuba abaye umwana wanjye wa 3, n’abo bandi 2 bameze nk’abahahamutse ku buryo iyo baturikije barara bikanga ntibasinzire.’’
uyu_mugabo_avuga_ko_umugore_we_yabyaye_umwana_upfuye_kubera_izi_ntambi.jpg

Nyirahabiyaremye Thacienne w’imyaka 64 na we ati: ’’ Nta mutekano dufite rwose kandi ikibazo kirakomeye kuko n’abari ahagana kure kibageraho. Inzu y’umuhungu wanjye yaraguye kandi yayibyazagamo amafaranga amutunga. Iyanjye na yo yangwaho umwanya uwo ari wo wose. Ntawe utwita ngo yizere kubyara umwana muzima, amashyuza yarakamye na yo bamwe bavuga ko ari izi ntambi zabiteye, mbese tumerewe nabi cyane, dukeneye gutabarwa.’’
nyirahabiyaremye_thacienne_avuga_ko_inzu_ye_umwanya_uwo_ari_wo_wose_yamugwaho_kubera_ko_yashegeshwe_n_izi_ntambi.jpg

Bavuga ko ikibabaje ari uko CIMERWA isa n’ishaka guhisha ikibazo kuko iyo hagize n’umuyobozi uvuga ngo azahaza babimenya kare, bagaturitsa gake ku buryo wabona ko nta kibazo gihari ari yo mpamvu kitamenyekana, bagasaba guhabwa ingurane ifatika bakimurwa cyangwa bakareba uburyo bw’ikoranabuhanga bashakamo icyo gitaka batabangije.

Bati: ’’Ariko ntidushaka ko batwimura nk’uko bimuye ab’i Nyakabuye bagiye kwanika ku gasi mu mudugudu wa Kibangira mu Bugarama. Twe bazaduhe amafaranga twishakire aheza dutura dutekanye.’’

Iki kibazo ariko CIMERWA ivuga ko itakizi nk’uko Kayumba Francis ushinzwe ubuzima n’ibidukikije muri uru ruganda yabitangarije Bwiza. Yagize ati: “Icyo kibazo ntacyo tuzi rwose, ni wowe wa mbere ncyumvanye, kuko iyo kiba gihari, hari inzego z’ubuzima hariya n’izi’banze n’abaturage dukorana inama kenshi baba barakitugejejeho.”

Kayumba yakomeje avuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, nacyo cyabasuye, iki kibazo nticyavugwa. Ati: “Na REMA yaradusuye mu minsi ishize, icyo kibazo nticyavuzwe. Twari tuzi icy’ abavuga ko amazu yabo yasenyaguritse ariko ubwo hazamo n’imfu z’abana, ikurwamo ry’inda no kuramburura kw’amatungo, n’ubwo tutabyemera ariko nibura ubuyobozi buba bwaraduhaye iyo raporo. Igihe byagaragara ko bavuga ukuri hari inzira byacamo bakarenganurwa, ariko uretse wowe mbyumvanye nta byo tuzi.’’

Aravuga ibi ariko mu gihe mu kiganiro abanyamakuru baherutse kugirana na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yavuze ko akizi, gihari kandi gikomeye cyane, ko hari n’umuturage wamuhamagaye amubwira ko amafi ye yapfuye akaba yarasabye Meya wa Rusizi Kayumba Ephrem ngo agikurikirane.

Yagize ati: ’’Hari abaturage bamaze iminsi bakitugezaho harimo n’uwitwa Mukankusi wagaragaje ko n’amafi ye yapfuye. Nasabye ubuyobozi bw’Akarere kugikurikirana, Meya adufashe atubwire aho kigeze, ariko icyo nzi Minisiteri y’umutungo kamere n’ibidukikije yashyizeho itsinda ry’abahanga rigomba kwiga ibyo bintu kugira ngo bagaragaze ingaruka z’izo ntambi ku buzima bw’abaturage n’imitungo yabo, ndumva hari igisubizo kirambye kiri mu nzira, ariko igihe kitaraboneka hari uburyo twaganira na CIMERWA.’’
img-20210705-wa0014_1.jpg

Umuyobozi w’aka Karere, Kayumba Ephrem yavugiye muri iyo nama ko iki kibazo gihangayikishije cyane kandi gitera ubwumvikane buke hagati y’abaturage na CIMERWA, ko babimenyeshejwe bagasaba CIMERWA gukoresha inyigo mu buryo bwa gihanga, herekanwe uko ibikorwa byayo bibangamira abaturage, hamenyekane uko byakemururwa rimwe, atari ugukemura kimwe ikindi gisigara inyuma.

Yavuze ko hari hashize icyumweru raporo ya mbere igaragajwe, batanga inama zatuma inozwa, biha ukwezi ngo ibe inogejwe, harebwe icyakorwa cyakura ubuzima bw’abo baturage mu kaga.

Si ubwa mbere ibibazo nk’ibi bivugwa muri CIMERWA kuko hashize imyaka 3 imiryango 17 yari ifite ikibazo nk’iki cyo gusenyerwa n’intambi yo mu murenge wa Nyakabuye yimuwe n’ubwo byo byari bitaragera ku mfu nk’izi,abaturage bakavuga ko batangazwa no kumva CIMERWA ivuga ko ikibazo cyabo itakizi mu gihe Guverineri ubwe yemera ko akizi cyamugezeho, yanasabye inzira zirambye zo kugikemura.

aka_kagurube_kavutse_gapfuye_kubera_izi_ntambi.jpg
aba_baturage_bo_mu_mu_mudugudu_wa_nyakivomero_mu_kagari_ka_mashesha_mu_murenge_wa_gitambi_baravuga_ko_nta_mutekano_bafite_kubera_ituritswa_ry_izi_ntambi.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *