Minisitiri w’Intebe wa Uganda mushya, Hon. Robinah Nabbanja yahaye Itorero rya Angilikani atabereye umuyoboke umushahara we wa mbere w’amashilingi (Shs) miliyoni 50 kugira ngo rishobora kwivana mu ideni ryafashe muri banki.
Hon. Nabbanja yabikoze kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021 ubwo yari yitabiriye gahunda y’amasengesho yabereye ku rusengero ruherereye mu gace ka Namirembe mu murwa mukuru, Kampala.
Bishop Dr Stephen Kaziimba uyoboye iri torero, nyuma yo kubona inkunga ya Hon. Robinah yishimye cyane maze atangaza ati: “Ndagira ngo nshimire abakomeje kugira uruhare muri gahunda ya Love Gift. Twagize umugisha wo gusurwa na Minisitiri w’Intebe wacu muri iyi misa, yitanga miliyoni 50 z’amashilingi. Yavuze ko ari umushahara wa mbere, ukaba imbuto za mbere.”
Bishop Kaziimba ashingiye ku kuba Hon. Nabbanja yitanze kandi ari umunyagatolika, yasabye n’abandi banyapolitiki gufasha iri torero riri mu yakomeye muri Uganda kuva muri iri deni.
Chimpreports ivuga ko abitabye uyu muhamagaro barimo: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, David Bahati witanze miliyoni 20 z’amashilingi na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Among witanze miliyoni 30.
Itorero rya Angilikani muri Uganda rizwi nka Church of Uganda ryarimo banki ideni rya miliyoni 60 z’amashilingi ryafashe ubwo ryubakaga urusengero ruherereye muri Kampala.
Kugira ngo ribashe kuryishyura, Bishop Kaziimba tariki ya 6 Kamena 2021 yatangije ubukangurambaga bwitwa Love Gift bwo gushakisha aya mafaranga mu bayoboke baryo, aho buri umwe yasabwaga gutanga byibuze amashilingi 60,000. Ubu ikibazo cyaryo na banki cyakemutse.


