Mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Ryamuhirwa mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi haravugwa urupfu rw’umukecuru Mukandekezi Angéline w’imyaka 76, nyuma y’uko yari akiva kwikuza iryinyo mu rugo rw’uwitwa Havugimana Emmanuel mu mudugudu wa Gasarabuye, Akagari ka Kiziguro muri uyu murenge ari na we warimukuye,uyu Havugimana Emmanuel asanzwe ari umufasha wa muganga mu kigo nderabuzima cya Nkungu, ubuyobozi bw’uyu murenge n’ubw’ubuzima ku karere bukavuga ko kuvurira mu ngo bitemewe.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umwe mu baturanyi b’uyu mukecuru, ngo yari amaze igihe kinini arwaye iryinyo ryaracukutse, ikigo nderabuzima cya Nkungu kimwe n’ibindi bigo nderabuzima hafi ya byose mu gihugu kikaba kidatanga serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo,kugera ku bitaro bya Mibilizi iyi serivisi yari kuyikura ngo hamubereye kure cyane kuko ari urugendo rw’amasaha arenga 5, kuri moto ari amafaranga 6000 kugenda no kugaruka kandi ngo ryari rimumereye nabi cyane ahitamo kuzindukira kwa magendu.
Ati: “Havugimana Emmanuel nubwo akurira amenyo mu rugo mu buryo bwa magendu, kuko asanzwe atuvura ku kigo nderabuzima cya Nkungu , twarabonaga akura amenyo mu bitaro bya Bushenge aho yakoze mbere, no kuri kiriya kigo nderabuzima akabikomeza batarabihagarika ngo izo serivisi zimurirwe ku bitaro bya Mibilizi hatubereye kure cyane, yakomeje kwizerwa n’abaturage nk’uyakura, ari muri urwo rwego uwo mukecuru yamusanze iwe akayamukura yagera mu rugo agahita apfa,benshi tugakeka ko ari cyo azize nubwo tutabyemeza.’’
Yarakomeje ati: ’’Ikibazo cy’amenyo kirahari cyane kandi serivisi zayo ziri kure ku bitaro bya Mibilizi. Si muri uyu murenge honyine kivugwa,kiri mu baturage benshi ,dore ko hari n’abanga kuyasukura n’umuti wayo bavuga ko iyo uyashyizemo kologati akomera cyane kuyakura bikagorana,akababoreraho,akaziramo n’izindi ndwara, bakajya kuyakuza mu buryo bwa magendu, tugasaba dukomeje MINISANTE ko serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo yazigarura ku rwego rw’ibigo nderabuzima, bitabaye ibyo ba magendu bazica benshi ngo barayabakura, nta n’ibikoresho bihagije bafite.’’
Mu kiganiro yahaye Bwiza.com, Havugimana Emmanuel w’imyaka 68, yemeye ko yakuye iryinyo uyu mukecuru wamugezeho saa kumi n’imwe na 40 z’igitondo ku cyumweru tariki ya 4 Nyakanga, umukecuru amaze kurikurwa agahita amererwa nabi cyane, akamubwira kubanza kuruhuka gato mbere yo gutaha,akamusiga mu ntebe iwe aruhuka akajya mu misa, yagaruka akumva amakuru ngo umukecuru yatashye ageze iwe ahita apfa.’’
Ati: “Rwose ndemera ko ari jye wamukuye iryo ryinyo, yaje mugitondo cya kare saa kumi n’imwe na 40 ambwira ko rimurembeje ngo ndimukure, asanga ngiye kwitegura ngo njye mu misa, mubwira kurijyana ku bitaro, ambwira ko ububabare yumva afite atageza ku wa mbere akiri muzima, akomeje kunyinginga mfata agakoresho kamwe rukumbi mfite mu nzu kayakura ndarikura, mbona abaye nk’umerewe nabi mubwira kwicara ku ntebe akaruhuka gato, ndahamusiga,sinari namuzi ni bwo nari mubonye, ngarutse numva inkuru ngo yatashye ageze mu rugo ahita apfa.’’
Abajijwe niba ibyo yakoze,nk’umuntu umaze imyaka irenga 40 muri serivisi z’ubuvuzi,dore ko avuga ko yazitangiye mu 1980,ati’’ Nanjye ndemera ko ari amakosa rwose, ntibyemewe kuvurira mu rugo ni uko abaturage iyo bazi ko uzi ikintu runaka babura kugana ibitaro bakagusanga.
Naramwinginze ngo ajye ku bitaro aranga ngo ntiyageza umunsi wo kujyayo aranyinginga ndanga, ambwira ko mubabarira akampa amafaranga 2000 yo kugura icupa, ndayafata ndarimukura , nza kumva ngo yapfuye, sinamwangaga rwose sinamuzi, sinzi niba ari na ryo ryamwishe kuko ashobora kuba yaraje afite n’izindi ndwara simbimenye, ariko bimpaye isomo ko nta we uzongera kunsanga mu rugo ngo mpamuvurire.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Mushimiyimana Janvier,avuga ko ibyo uyu musaza yakoze bitemewe nubwo atahamya ko ari cyo cyishe uyu mukecuru, cyane cyane ko n’umuryango we utatanze ikirego kuri RIB,ukavuga ko ntawe ukurikirana,ukabisinyira kuri RIB,ukemererwa kumushyingura, ariko ko kuvurira mu ngo bitemewe.
Ati: “Ntibyemewe ni yo mpamvu uriya Havugimana agomba gukurikiranwa, ejo twaramushatse turamubura,ariko ibyo kuvurira mu ngo ntibyemewe, n’abaturage tubashishikariza kugana muganga, cyane ko aba ba magendu babaca amafaranga menshi kuruta kwa muganga bakoresha ubwisungane mu kwivuza, tukaba tugomba kumukurikirana bikabera isomo n’abandi bashobora kubikora cyangwa kubitekereza.’’
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nkungu Hagenimana Sylvère avuga ko ikibazo cya serivisi z’amenyo zidatangirwa ku bigo nderabuzima kimaze kuba ingorabahizi kuko bakira abaturage benshi bagifite bakabohereza ku bitaro,agasaba ko iyi serivisi yakwegerezwa abaturage ku bigo nderabuzima.
Ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko twakira benshi bafite ibibzo by’amenyo tukabohereza ku bitaro,ariko habonetse uburyo iyi serivisi yagarurwa ku bigo nderabuzima byatabara benshi ntibirukankire kwa magendu kuko serivisi zaba zibegerejwe.’’
Ushinzwe ibikorwa by’ubuzima no gukumira indwara ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, Habarugira Wencesilas, avuga ko kuba izi serivisi zitari ku bigo nderabuzima ari ikibazo cy’ibikoresho kuko bihenda cyane n’abaganga b’inzobere mu by’amenyo bari bakiri bake, ariko ko MINISANTE yabitekerejeho hari ibgo nderabuzima zigiye gutangiriramo hirya no hino mu gihugu na Rusizi bikazahagera kuko ari gahunda izamara imyaka 7, ariko ko igihe bitarakunda nta muganga wemerewe guhera umuturage serivisi mu rugo yagombye kumuhera kwa muganga, ko abazajya bafatwa bavura mu buryo bwa magendu bazajya babihanirwa.


