Kigali: Umwarimu araregwa kwambura umunyeshuri umukufi wa 1,500,000 Frw

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuva tariki ya 1 Nyakanga 2021 ruri gukurikirana umwarimu wo mu mujyi wa Kigali uregwa kwaka umunyeshuri yigisha umukufi wa zahabu ufite agaciro ka 1,500,000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko tubikomora kuri Kigali Today, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mwarimu utatangarijwe amazina n’ishuri yigishaho (riherereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo muri Gasabo), akekwaho gukora iki cyaha tariki ya 7 Kamena 2021.

Mwarimu ngo yatse uyu munyeshuri umukufi kubera ko atari yemerewe kuwambarira ku ishuri, gusa amaze kuwumwaka, yamusezeranyije ko azawumuha amasomo arangiye.

Amasomo yararangiye, mwarimu abwira umunyeshuri ko wa mugufi yawibwe.
RIB ikurikiranye kuri uyu mwarimu icyaha cyubuhemu. Dosiye iracyakorwaho iperereza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *