Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika muri manda itaha izatangira mu kwezi gutaha kwa mbere 2017 yatangaje ko leta igomba guhagarika ibikorwa byo gukoresha indege ya Air Force One bitewe n’uko ngo igiciro cy’izo ndege kiri hejuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Trump usanzwe ari umuherwe yatangaje ko miliyari enye z’amadolari y’Amerika zigomba gutangwa kugirango akorerwe indege izajya imutwara ari umurengera cyane kuburyo kuyatanga byaba ari ukwangiza umutungo w’igihugu.
Trump kandi yashinjwe uruganda rwa Boeing rusanzwe rukora indege za Air Force guhenda, kubwe ngo abona uru ruganda rufite uburyo bwungukira muri iki gikorwa cyo kwangiza umutungo w’igihugu cyakomeje gukorwa n’abayobozi ba Amerika
Kugeza ubu Boing ntiyari yagahawe akazi ko gukora iyo ndege izatwara Trump ariko ni igikorwa gisanzweho mu mibereho y’uru ruganda kuko rufitanye amasezerano zhoraho yo gukorere indege umukuru w’igihugu cy’Amerika.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump yanditse ubutumwa bugira buti “Boeing iri gutegura indege nshya ya Air Force One 747 ariko igiciro kiri hejuru, amafaranga arenga miliyari 4? Amasezerano nahagarare”.
akomeza agira ati “Iyo ndege irahenze cyane, ntitwanze ko Boing bakorera amafaranga ariko ariko bagabanye kwifuza”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urganda rwa Boeing rwatangiye gukora indege itwara Perezida w’Amerika kuva mu mwaka wa 1943, ibyo Trump yateye itwatsi ni umugambi w’uru ruganda wo kumukorera indege irushijeho kuba nziza yagombaga kuzuzura mu mwaka wa 2024.
Itangazo ryahise rishyirwa ahagaragara na Boing riragira riti “Twari dusanganywe amasezerano ya miliyoni z’amadolari 170 yo gukora indege zitwara ingabo zirinda perezida na perezida ubwe”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


