Bwa mbere hizihizwa umunsi mukuru w’abasora mu gihugu cy’u Burundi, ku wa 06 Ukuboza 2016, Perezida Pierre Nkurunziza yatangaje ko abadasora ari abadakunda igihugu kuko gusora ari byo bigaragaza ko umuntu akunda igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkurunziza kandi yavuze ko umusoro utangwa n’Abarundi ari wo uvamo amafaranga yifashishwa n’urwego rw’abashinzwe umutekano nk’ingabo na polisi ndetse no mu bindi bikorwa bya buri munsi by’igihugu nk’uburezi, ibikorwa remezo, siporo n’ibindi.
Nkurunziza yagize ati “Ubuzima bwose bw’u Burundi bugengwa n’imisoro itangwa n’abaturage, aya ni amahirwe mbonye yo gushimira abasora, gusora ni ishingiro ry’iterambere kandi ritangirira kuri twe ubwacu rikanatugarukira”
Nkurunziza yavuze ko abasora neza ari bo afata nk’abakunda igihugu cyabo.
Umunsi mukuru w’abasora mu Burundi wabaye kuri uyu wa 06 Ukuboza 2016 wahuriranye n’uko ngo abasoreshwa mu Burundi biyongereye cyane muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe imisoro (Burundi Revenue Authority)
Perezida Nkurunziza yasabye iki kigo kongera imbaraga mu bikorwa byo gukusanya imisoro yose mu gihugu no gufasha leta guhangana n’abakora ubucuruzi butemewe mu Burundi
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imisoro kandi ngo niyo leta y’u Burundi y’itezeho kuzakoresha mu gusubiza ibintu mu buryo nyuma y’igihe kirenga umwaka muri iki gihugu harangwa ubushyamirane bwa leta n’abatavuga rumwe nayo bifuza ko Nkurunziza na guverinoma ye bavaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


