Musanze: Hatoraguwe imirambo 2 y’abasore bicishijwe ibyuma

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Ukuboza 2017, mu karere ka Musanze ahazwi nko Kuri STRABAG hatoraguwe imirambo 2 y’abasore bari mu kigero cy’imyaka 22 na 24 y’amavuko byagaragaraga ko bishwe batewe ibyuma. Aka gace ubusanzwe ngo kakaba kazwiho kuba kabamo amabandi menshi n’abakoresha ibiyobyabwenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba basore bagaraye ko bitwa Musonera Samuson ndetse na Bizabarimana Jean Claude ngo bombi bakoraga akazi k’ubukarasi mu Mujyi wa Musanze, bakaba bari bacumbitse mu Mudugudu wa Nyamuremure, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza.
Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko mu mugoroba w’iri joro ryakeye aba basore batwawe n’abantu batazwi barimo umuyobozi w’umudugudu babarizwamo, bagenda babakubita ariko abaturanyi babo bakaba batazi icyo babahoraga nyuma bakaza no gusangwa bishwe.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru IP Innocent Gasasira nawe yemeje iby’uru rupfu.
Yatangaje ko hari gukorwa iperereza ryimbitse bahereye ku basanzwe basangira na bariya basore, ndetse ko n’Umukuru w’umudugudu wa Nyamuremure uvugwaho kuba umwe mu batwaye abo basore akaba ari umwe mu bari gukorerwaho iperereza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
IP Innocent yongeye kwibutsa abaturage kurushaho gukaza amarondo ndetse no gutanga amakuru ku gihe mu gihe hari uketswe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *