Nyuma y’igihe umuhuza mu bibazo by’Abarundi, Benjamin Mkapa, yarananiwe guhuriza ku meza amwe I Arusha muri Tanzania abatavuga rumwe mu Burundi, kuri uyu wa Gatatu yongeye kwerekeza I Bujumbura kongera kugeregeza gukura u Burundi mu bibazo burimo kuva mu 2015.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni muri urwo rwego uyu mugabo wahoze ari perezida wa Tanzania, kuri uyu wa 07 Ukuboza, yari ategerejwe i Bujumbura mu masaha ya nyuma ya saa sita mu ruzinduko rw’iminsi 3. Kuri iyi nshuro ngo akaba agaragara nk’uwiyemeje kugira icyo akora mbere y’igihe yihaye cyo kuba Abarundi bagiranye amasezerano bitarenze igihembwe cya mbere cy’umwaka utaha.
Byari biteganyijwe ko Benjamin Mkapa ahura kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu n’abahagarariye ibihugu bya Afurika mu Burundi, ariko ikigenzi cyamuzanye kikaba ari uguhura na perezida Nkurunziza kuri uyu wa kane mu gitondo, aho bagomba kugirana ikiganiro cy’isaha n’igice nk’uko Rfi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Umuhuza mu bibazo by’Abarundi kandi azanagirana ibiganiro n’abahagarariye ibihugu byo mu Burayi mu Burundi ndetse n’abahagarariye u Bushinwa n’u Burusiya bafite ukuntu gutandukanye babona ibibazo by’u Burundi, nyuma azahure n’abahagarariye amashyaka ya politiki, abanyapolitiki n’abahagarariye sosiyete sivile.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


