Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ko ababajwe n’uko Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ikina Basketball, Tierra Monay Henderson, aherutse kwambikwa impeta y’urukundo n’uwo bahuje igitsina.
Inkuru yo kwambikwa impeta kwa Tierra Monay yatangiye gusakara, inavugwaho cyane guhera kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021 nyuma y’igihe gikabakaba amezi abiri iki gikorwa kibaye.
Mu bayivuzeho harimo Sadate wasabye Leta kwamagana iki gikorwa. Ubutumwa yatambukije kuri Twitter buragira buti: “Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi nk’aya, umuco nyarwanda ntiwemera ibintu nk’ibi, Leta y’u Rwanda ntishobora kurebera ibintu nk’ibi, abihaye Imana ntibakwiye kwigisha gutanga amaturo ngo nibabona ibintu nk’ibi baruce barumire.”
Yakomeje yamagana iki gikorwa ati: “Twamaganye ubutinganyi mu Rwanda. Ikibi cyamaganwe.”
Yakomeje asobanura ko kuba Kapiteni Monay yambitswe impeta n’umukobwa mugenzi we birenze kuba ishyano ryacitse umurizo, ahubwo ngo igihugu cyabaye igihunyira. Ati: “Ntabwo ishyano ryacitse umurizo ahubwo igihugu kibyaye igihunyira ubwo cyibarutse ubutinganyi.”
Sadate yaboneyeho gusaba ko Tierra Monay yamburwa inshingano ya Kapiteni mu ikipe y’igihugu hamwe n’ubwenegihugu. Ati: “Uwo Capitaine niyamburwe inshingano kandi turasaba ko yamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda byihuse. Dufite umuco kandi igihugu kitagira umuco kiracika.”
Abatanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Sadate ntibabuvugaho kimwe. Hari abemeranya na we ko koko ibyo Tierra Moray yakoze ari ‘ishyano’, abandi bavuga ko ari uburenganzira bwe, cyane ko mu gihugu nta tegeko ribimubuza.
Bwiza yabajije Sadate niba yumva ibyo Tierra Moray yakoze atari uburenganzira bwe, asubiza ati: “Mu muco nyarwanda dufata biriya bakoze nk’amahano ndenga kamere, nta burenganzira umuntu agira bwo gukora amabi no kuyamamaza.”
Ku kuba nta tegeko riri mu Rwanda rikumira kubana kw’abahuje ibitsina, Sadate yagize ati: “Kuba mu Rwanda nta mategeko ahari yamagana ubutinganyi nibyo ariko nta n’amategeko ahari abwemera au contraire Umuco karemano Nyarwanda ntiwemera ubutinganyi, ikindi kdi hari itegeko nshinga riteganya abagize Umuryango ko ari Umugabo, Umugore n’abana hari n’Itegeko rigenga Umuryango riteganya ko Ubushyingirane bwemewe ari ubukozwe n’Umugabo umwe n’Umugore umwe ntago rero iryo tegeko ryemera ubushyingiranwe bukozwe n’Umugore ku mugore cga Umugabo ku mugabo.”
Tierra Monay yambitswe impeta n’uwitwa Amanda Thompson muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Gicurasi 2021.

10 Responses
Igihugu kibyaye igihunyira ubwo cyibarutse ubutinganyi_Sadate
uriya muntu yakoze koko ibihabanye n’umuco nyarwanda.abemera Bible bazi ko amategeko 10 yazanywe na Moses nyuma cyane yo kubaho kwa Joseph muri Egypt.kuki uwo Joseph yanze gusambana na Muka potifari yabitewe n’iki kandi itegeko Ntugasambane ritari ryakaje?biriya yabitewe nuko umuco w’umuryango yavukiyemo utabyemeraga,yemera no kubifungirwa.rwose kuba nta mategeko abihana,itegeko ryumuryango niryubahirizwe

ariko abantu twirengagiza itegeko ry’Imana wenda abantu bose ntago bayemera ariko se uRwanda kuki bashaka kururebera mu ndorerwamo ya kizungu, mu muco nyarwanda kubana umugore ku mugore cyangwa umugabo ku mugabo ni amahano niba ari abanyarwanda babashyire mu gihome niba ataribo bamburwe uburenganzira mu rwanda basubire iwabo batahane ayo mahano iwabo.

Nkunda nukuri ugira pe sadate ubundi urumugabo bazakunenge ikindi

Ubutinganyi ni umushinga Satani yazanye mu isi,umugore wegera imbwa bagakora imibonano mpuza bitsina. Ubutinganyi ni umwanda ntibikwiye mu Rwanda. Icyaha IMana yanga urunuka. Aho kugira ngo IMana izaturimburire igihugu kubera nkuko yarimbuye Sodomo. Bakurwa mubandi.Ese ubundi babyara iki.

Ibyo uvuga nukuri pe, mugihugu arimo biremewe ark hano ntabwo byemewe azakomeza abeho nkingaragu kuko hano ntacyangombwa bamuha ko yashyingiwe.