Depite Nambooze yaburiye Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda

Umudepite mu Nteko ya uganda uhagarariye Municipaliti ya Mukono, Betty Nambooze Bakireke, yaburiye Umuhanzi w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni, ko agomba kwitondera abantu bamwe avuga ko bashaka kumushyira hasi. Nambooze avuga ko Fille yagarukana igitinyiro cye mu muziki mu gihe “Yakwitonda akaguma kure y’abantu bashaka gusenya akazi ke n’ubuzima bwe.” Amagambo ya Nambooze […]

Nyagatare: Babiri barimo mudugudu bafashwe bazira guhohotera umunyamakuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje itabwa muri yombi ry’abantu babiri; umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona, mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare na Steven Mutsinzi bashinjwa gusagarira umunyamakuru wari uri mu kazi ke. Nk’uko RIB yabitangaje kuri Twitter, undi muntu wa gatatu ukekwa yaracitse aracyashakishwa. Iki hohoterwa ryakorewe umunyamakuru ryabaye ku Cyumweru gishize, itariki 18 […]

Umumotari yatunguye uwo yatwaraga buri munsi muri ibi bihe bya Guma mu Rugo kuko yari atamuherutse

Umumotari utamenyekanye amazina yatunguye umukiliya we witwa Mwiza Sophy, uzwi cyane kuri Twitter muri Uganda, amujyanira ibyo kurya kuko yari amaze iminsi atamubona ngo amutware nk’ibisanzwe. Mwiza ni we watangaje ibyabaye kuri Twitter, avuga ko umumotari yamutunguye nyuma y’ibyumweru bitari bike Guma mu Rugo, itangiye. Uyu mukobwa avuga ko ” Maze igihe ntakora, mbona umumotari […]

Uganda: Umuyobozi muri Islam yamaganye iyicarubozo ku bateye Gen Katumba

Umuyobozi w’idini ya Islam muri Luwero, hagati mu gihugu cya Uganda, yamaganye iyicwa n’iyicarubozo bavuga ko biri gukorerwa abantu bakurikiranweho kugira uruhare mu gitero cyagabwe kuwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Katumba Wamala mu kwezi gushize kigahitana umukobwa we. Mu ntangiriro z’ukwezi gushize nibwo uyu mukobwa wa Gen Katumba, Brenda Nantongo n’umushoferi we, Haruna Kayondo […]

Pegasus: U Rwanda ruravugwaho kugerageza gukurikirana telefone z’abakomeye muri Uganda n’umukobwa wa Rusesabagina

Umuryango mpuzamahanga w’itangazamakuru rikora ubucukumbuzi ku byaha bitegurwa n’ibya ruswa, OCCRP uvuga ko Leta y’u Rwanda yaba yaba yaragerageje gukurikirana telefone za bamwe mu bakomeye mu bihugu by’akarere n’abandi barimo umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba, rwifashishije ‘application’ yitwa Pegasus. Ni amakuru uyu muryango ukesha ubushakashatsi uvuga ko wakoze hamwe n’itsinda ry’abanyamakuru bahurijwe hamwe n’igitangazamakuru […]

Perezida Kagame yifatanyije n’Abayisilamu kwizihiza Ilaidi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifurije Abayisiramu bose Umunsi Mukuru mwiza wa Eid Al Adha, abasaba kwishimira mu miryango yabo ariko bahangana n’icyorezo cya COVID-19. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Abayisilamu bo hirya no hino ku Isi bizihije Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha, umunsi abenshi bazi ku zina ry’Ilaidi. Perezida Kagame abinyujije […]

Nyamasheke: Abatuye umudugudu wa Ninzi batashye ibiro by’umudugudu wabo basezerera gukorera inama imbere y’imbaraza z’utubari

Bishimiye kubona aho bazajya baganirira ku bibazo byabo bataganiriye ku mbaraza z'utubari cyangwa ahandi hatabashimishije

Abaturage b’umudugudu wa Ninzi,akagari ka Ninzi,umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke baravuga ko kimwe mu byo bikemuriye ubwabo cyari kibahangayikishije cyane ari ikibazo cy’aho gukorera inama z’iterambere ry’umudugudu wabo kuko bazikoreraga imbere y’imbaraza z’utubari n’amabutiki kuri santere y’ubucuruzi, guhora mu rugo rw’umukuru w’umudugu wabo bashaka serivisi n’ibindi byari bibangamye, babikemuye bataha ibiro by’umudugudu wabo […]

Igihugu kibyaye igihunyira ubwo cyibarutse ubutinganyi_Sadate

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ko ababajwe n’uko Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ikina Basketball, Tierra Monay Henderson, aherutse kwambikwa impeta y’urukundo n’uwo bahuje igitsina. Inkuru yo kwambikwa impeta kwa Tierra Monay yatangiye gusakara, inavugwaho cyane guhera kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021 nyuma y’igihe gikabakaba amezi abiri iki gikorwa kibaye. Mu bayivuzeho […]

Abagabo babiri bagerageje kwica Col. Goïta uyoboye Mali

Abagabo babiri kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 bagabye igitero kuri Perezida wa Mali w’inzibacyuho, Col. Assimi Goïta, umwe agerageza kumutera icyuma, ariko Imana ikinga akaboko. France 24 dukesha iyi nkuru ivuga ko Col. Goïta yagabweho iki gitero ubwo yari mu isengesho ry’igitambo Eid al-Adha mu musigiti uherereye mu mujyi wa Bamako. Abashinzwe umutekano wa […]

Umugore yiyiciye umwana akoresheje uburozi undi ari hagati y’urupfu n’ubuzima

Umugore witwa Mary Nduku w’imyaka 27 w’ahitwa Machakos muri Kenya kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Nyakanga yagejejwe imbere y’urukiko yiyemerera ko yiyiciye umwana undi akaba ari hagati y’urupfu n’ubuzima nyuma yo kubaha uburozi. Iki gikorwa cy’ubunyamanswa uyu mugore yakoze kigahitana umwana we undi akaba arembeye mu Bitaro bya Machakos, avuga ko nawe atazi ibyari […]

Umukinnyi wakiniraga APR FC yaciye Rayon Sports Frw miliyoni 10 ngo ayisinyire

Ikipe ya Rayon Sports yaciwe na Mushimiyimana Mohamed ‘Meddy’ wakiniraga APR FC angana na Frw miliyoni 10, kugira ngo ayisinyire amasezerano yo kuyibera umukinnyi. Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ukina hagati mu kibuga kuri ubu nta kipe afite, nyuma yo gusezererwa na APR FC yari yarangijemo amasezerano mu minsi ishize. Amakuru avuga ko uyu musore […]

Moto 20 za mbere zihenze ku Isi iya mbere igura miliyari zisaga 11

neiman-marcus-limited-edition-fighter-the-top-10-most-expensive-motorbikes-in-the-world-therank.in_.jpg

Nyuma yo kubagezaho urutonde rw’imodoka 15 za mbere zihenze ku isoko muri uyu mwaka wa 2021, twifuje no kubashakira moto 20 za mbere zihenze ku Isi aho ku mwanya wa mbere ku rutonde dukesha wealthygorilla.com usangaho moto ifite agaciro ka miliyari zisaga 11 z’Amanyarwanda ikurikiwe n’igura miliyari zisaga 7, mu gihe ku mwanya wa 20 […]

Ituri: Abarwanyi ba ADF barimo Abanyarwanda barambitse intwaro

Abarwanyi barimo 7 b’umutwe w’iterabwoba wa ADF bakoreraga mu Ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) baherutse kurambika intwaro. Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko aba barwanyi (ntabwo amazina yabo yatangajwe) barimo batanu b’Abanyekongo na babiri b’Abanyarwanda; bose bakaba bararambitse intwaro hagati ya tariki ya 15 na 17 Nyakanga 2021. Barimo […]

Umunyemari w’Umunyakenya, Joseph Nyamuthe, yatorotse gereza yari afungiyemo mu Burundi

joseph_mboya_2_.jpg

Umunyemari w’Umunyakenya, Joseph Mboye Nyamuthe wari ufungiye muri Gereza Nkuru ya Murembwe, mu gihugu cy’u Burundi akurikiranweho icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, aravugwaho gutoroka mu ijoro ryo kuwa Gatanu ushize, aho yatorotse avuye mu Bitaro bya Rumonge aho yari yajyanwe kwivurirwa. Bivugwa ko aho yari arwariye muri ibi bitaro yari arinzwe n’abapolisi babiri, akaba yari yajyanwe kuhavurirwa ku […]

Musanze: Umwana waherukaga gukora ikizamini cya Leta yasanzwe amanitse muri avoka

Abatuye mu mudugudu wa Nyiramuyenzi mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, basanze umurambo w’umwana w’umukobwa witwa Iratuzi Solange uri mu kigero cy’imyaka 12 umanitse mu giti cy’avoka. Iratuzi yaherukaga gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza. Amakuru avuga ko uriya mwana wasanzwe amanitse mu giti cy’avoka yapfuye yari yazindukiye […]

Basketball: Kapiteni w’Amavubi y’abagore yambitswe impeta n’uwo bahuje igitsina

whatsapp-image-2021-07-19-at-10.38.43-1-768x929.jpg

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda y’abagore ikina Basketball, Tierra Monay Henderson aherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we w’umukobwa witwa Amanda Thompson wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Iyi nkuru Kapiteni Monay yayitangarije ku rubuga rwa Instagram tariki ya 21 Gicurasi 2021 ubwo yari muri USA, ashyiraho amafoto arimo igaragaza Amanda amuterera ivi n’imugaragaza asa n’ugiye […]

Uzavogera ubutaka bw’abasokuruza bacu wese azatwikwa_Gen Muhoozi

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yaburiye uwo ariwe wese uteganya kugaba igitero kuri Uganda ko azatwikwa n’umuriro udasanzwe. Gen Muhoozi yabitangaje nyuma yo gusura ingabo za Uganda ziri mu karere ka Zombo, ahaheruka kugabwa igitero n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]

U Rwanda narwo ruvugwaho kumviriza Abanyekongo barimo Mende rukoresheje Pegasus

Nyuma y’amakuru yasakaye hirya no hino kuri uyu wa Mbere ashinja ikigo cyo muri Israel, NSO Group gukoresha software yacyo ya Pegasus mu kwinjira no kuneka ibivugirwa kuri telephone z’abantu mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, ikigo OCCRP (Organized Crime and Corruption Reporting Project) nacyo cyashinje u Rwanda gukoresha iyi software mu kumviriza Abanyekongo barimo […]

Burera: Abantu 70 basanzwe mu rugo rwa mudugudu mu bukwe bakavuga ko bumva Covid19 itazagera iwabo

Mu karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga, Akagari ka Gisizi ahitwa Nyagasozi, hafatiwe umukuru w’Umudugudu witwa Habyarimana Emmanuel yakoresheje igisa n’ubukwe, aho mu rugo rwe hari hateraniye abantu barenga 70. Ubwo inzego z’ubuyobozi zageraga iwe, hafashwe abantu 31 barimo abagore 28 n’abagabo 3 abandi biriruka nk’uko RBA ibitangaza. Abaturage bafashwe bitabiriye ibi birori, bavuga […]

Umugore yamennye ijisho umugabo we ku munsi w’ubukwe agikubita amaso igitsina cye

Umugabo witwa Mnombo Madyibi w’imyaka 32 y’amavuko ukomoka muri Afurika y’Epfo yahuye n’uruvagusenya nyuma yuko amenywe ijisho n’umugeni we yari yarongoye ku munsi w’ubukwe bwabo amuziza ubunini bw’igitsina cye amubwira ko atashobora kukihanganira. Nyuma yo gushyingirwa akiri isugi, umugeni wo muri Afurika y’Epfo yatunguwe no gusanga umugabo we afite igitsina kinini byatumye barwanira mu buriri […]

Abajura bahanuye indege y’intambara ya Nigeria

_119493752_9c1f4a9f-da56-4546-9f36-4843186c6c1b.jpg

Abajura bo muri Nigeria bahanuye indege y’igisirikare cy’iki gihugu kirwanira mu kirere, ibintu byakumvikana nka filimi. Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyavuze ko umupilote w’iyo ndege yari amaze gusoza igitero ku bashimusi ubwo yatangiraga kuraswaho muri iyo ndege. Lt Abayomi Dairo wari uyitwaye, BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko yaturumbutse mu ndege akoresha “uburyo […]