Abaturage b’umudugudu wa Ninzi,akagari ka Ninzi,umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke baravuga ko kimwe mu byo bikemuriye ubwabo cyari kibahangayikishije cyane ari ikibazo cy’aho gukorera inama z’iterambere ry’umudugudu wabo kuko bazikoreraga imbere y’imbaraza z’utubari n’amabutiki kuri santere y’ubucuruzi, guhora mu rugo rw’umukuru w’umudugu wabo bashaka serivisi n’ibindi byari bibangamye, babikemuye bataha ibiro by’umudugudu wabo biyujurije,bibatwaye agera kuri miliyoni 13.
Kimwe mu bibabaza abakuru b’imidugudu benshi bavuga ko nubwo batakivuga ariko kibabangamira cyane kikanabangamira abaturage bayobora, ari ukubura aho gukorera hatekanye,aho usanga umuturage ufite ikibazo azindukira iwe mugitondo bikabangamira umuryango wose, ndetse n’ufite ikibazo cyane cyane icy’amakimbirane mu muryango akabura uko akimubwira yisanzuye, kumusanga aho ari ho hose haba mu nzira agenda, mu tubari tugikora mbere ya COVID 19 n’ahandi hatabereye ikemura ry’ibibazo by’abaturage cyangwa inama ziga ku iterambere ryabo mu isibo cyangwa mu mudugudu, bakifuza kugira ibiro bakoreramo,abo muri uyu mudugudu wa Ninzi bakavuga ko bishimiye ko gikemutse.

Baganira na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko nyuma yo kubona aho iterambere ry’igihugu rigana ibyo gukorera mu mihanda cyangwa mu mbaraza z’utubari bigenda bita agaciro, kwirirwa uhamagara Mudugudu cyangwa abandi bakorana kuri telefoni igihe hari abo bakeneye batasanze mu ngo, kubura aho abana babo bo mu marerero barererwa hatunganye, n’ibindi bibazo babonaga bigendanye n’ibyo, bahisemo kwiyubakira ibiro babikemuriramo, mu kubitaha bakaba bashimiye ubuyobozi bw’aka karere bwashyigikiye igitekerezo cyabo bukanabaha ikibanza babyubakamo.
Uwimana Florida yagize ati’’ Uretse kubura uko abantu bagira ,ubundi ukurikije aho igihugu kigana mu iterambere ntibigezweho ko umuyobozi akemurira ibibazo by’umuturage mu rugo rwe bwite cyangwa ngo ubure aho umusanga ukeneye serivisi,kuko iyo umusanze mu kabari ntubura kugira amafaranga utakaza ngo uramugurira icupa umubwire ikibazo muganira, twese si ko tugira amatelefoni ngo numubura iwe umuhamagare, na we kwitaba abo batahanye gahunda buri kanya ngo abakemurire ibibazo bikabangama kandi nubwo benshi bibwira ko umudugudu ari urwego ruto na ho burya haba akazi kenshi.
Twe kuba turi no mu gice cy’umujyi w’Akarere ka Nyamasheke tugomba kuba ba bandebereho, twasanze guhora dusembera atari byiza,duhitamo kuba intangarugero twiyubakira ibiro umukuru w’umudugudu wacu n’abamwungirije bakoreramo tukahabasanga, inama haba mu mvura cyangwa mu zuba tukazikora nta kibazo,abana bacu bakabona aho bigira bisanzuye,abajyanama b’ubuzima bakabona aho bakorera amaraporo batiriwe mu rugo rw’umwe muri bo, kuba twesheje uyu muhigo tukaba twabyishimiye cyane.’’
Mushimiyimana Jean Baptiste,umukuru w’uyu mudugudu, na we avuga ko kuba abonye aho gukemurira ibibazo by’abaturage batiriwe bamuzinduka mu rugo buri gitondo na raporo z’ibyakozwe ngo abure aho azibika,ari igikorwa cy’ingirakamaro bagezeho.
Ati’’ Buriya nta kibabaza nko kuba hari ibibazo by’abaturage ugomba gukemura ukabura aho ubukemurira hisanzuye cyangwa ukumva mugitondo cya kare umuturage aragukomangiye ngo azanye ikibazo, inama zikabera ahadashobotse hatagira aho kugama imvura n’izuba, ariko kuba tugeze ku ntambwe yo kwibonera ibiro bigezweho dukuye mu mbaraga n’ibitekerezo byacu ubwacu, ni igikorwa cy’indashyikirwa twishimira kuko twari tugikeneye cyane kandi twabangamirwaga cyane n’iyo mikorere idasobanutse twahoragamo.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano Niyitegeka Jerôme,avuga ko iki ari kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa abaturage bakesha kwibohora byatashywe,kuko hari n’ibindi byakozwe mu mwaka w’imihigo wa 2020-2021,birimo amashanyarazi rusange ku mihanda y’ibilometero 3.5 mu rwego rwo guteza imbere umujyi wabo, amazu 77 y’abatishoboye babaga mu mazu atagize aho ataniye na nyakatsi, ibyumba by’amashuri n’amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, ariko kugira aho abaturage bahurira haboneye bungurana ibitekerezo bikaba ari ingenzi cyane.
Ati’’ Hari byinshi bigera ku rwego rw’igihugu ishingiro ryabyo ari ku mudugudu ku buryo hari raporo nyinshi usanga zivuguruzanya cyane cyane izirimo imibare kuko ba Mudugudu baba batazibitse neza kubera kubura aho bazibika bakazibika mu ngo zabo zimwe zikabura bikaba ibibazo, hano nk’icyo kirakemutse, baboney n’aho guhuriza ibitekerezo bibazamura batagiye kuganirira mu ngo cyangwa ku mbaraza z’utubari, hari n’ibindi byinshi bizahakorerwa, tugashima abaturage iyi ntambwe nziza, dusaba n’indi midugudu kugera muri iki kirenge,cyane cyane ko bishoboka kandi ari ishingiro ry’ibindi bishoboka bashobora kwigezaho.’’
Nubwo babonye ibi biro ariko bavuga ko nta mashanyarazi abirimo, nta mazi kandi abana babo bazajya bayakenera cyane, nta somero ry’abana nk’ibihe by’ibiruhuko kandi bararisabye, nta mudasobwa mu gihe no mu midugudu imikorere y’ikoranabuhanga ihakenewe, nta mireko n’ibigega by’amazi iyi nyubako ifite ku buryo imvura iguye yayangiza kandi ubushobozi bwabo ngo bugenda bukomwa mu nkokora na COVID 19, ibi byose umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wanabakinguriye ibi biro ku mugaragaro,Mukamana Claudette yabijeje ko,ku bufatanye n’umurenge bagiye kubafasha kubikemura.


