Uzavogera ubutaka bw’abasokuruza bacu wese azatwikwa_Gen Muhoozi

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yaburiye uwo ariwe wese uteganya kugaba igitero kuri Uganda ko azatwikwa n’umuriro udasanzwe.

Gen Muhoozi yabitangaje nyuma yo gusura ingabo za Uganda ziri mu karere ka Zombo, ahaheruka kugabwa igitero n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni igitero cyabaye mu cyumweru gishize, kigwamo umusirikare umwe wa Uganda n’abarwanyi batanu ba CODECO, na ho abandi babiri bafatwa mpiri.

Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye yavuze ko ubwo yasuraga abasirikare ba Uganda bari muri kariya karere yababwiye ko ingabo za Uganda ari umuriro urinze kiriya gihugu, ku buryo uzagerageza kugitera wese azatwikwa.

Ati: “Ejo hashize nasuye abasirikare bacu muri Zombo mu cyumweru gishize bashoboye gusubiza inyuma igitero cy’umutwe w’inyeshyamba za CODECO zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

“Nababwiye ko turi umuriro urinze Uganda, uwo ariwe wese uzavogera ubutaka bw’abasokuruza bacu azatwikwa. Mana uri kumwe natwe!”

Igitero cyo muri Zombo cyo mu cyumweru gishize si cyo cya mbere cyari kihagabwe cyikicirwamo abasirikare ba Uganda.

Muri Werurwe 2020 ibirindiro by’ingabo za Uganda byo muri kariya karere na bwo byagabweho igitero n’abari bitwaje intwaro zirimo n’iza gakondo, hicwa abasirikare batatu ba Uganda.

Icyo gihe ingabo za Uganda zashoboye kwica abagera kuri 20 mu bari bagabye icyo gitero, zinafata zimwe mu ntwaro bari bitwaje.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *