Burera: Abantu 70 basanzwe mu rugo rwa mudugudu mu bukwe bakavuga ko bumva Covid19 itazagera iwabo

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga, Akagari ka Gisizi ahitwa Nyagasozi, hafatiwe umukuru w’Umudugudu witwa Habyarimana Emmanuel yakoresheje igisa n’ubukwe, aho mu rugo rwe hari hateraniye abantu barenga 70.

Ubwo inzego z’ubuyobozi zageraga iwe, hafashwe abantu 31 barimo abagore 28 n’abagabo 3 abandi biriruka nk’uko RBA ibitangaza.

Abaturage bafashwe bitabiriye ibi birori, bavuga ko bumva ” icyorezo cya coronavirus kitagera iwabo aho batuye, kandi bitabiriye ibirori bagendeye ku muco w’iwabo.”

Habyarimana Emmanuel we yaje gucika inzego z’umutekano ariko aracyashakishwa.

Umugore we, Mukankubana ndetse n’umukobwa we Uwiringiyimana bakoreraga ibirori, basaba imbabazi nubwo wumva bagitsimbaraye ko cyari igitekerezo cyiza cyo gukora ibyo birori.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga yasabye abaturage kureka imihango ishingiye ku mico, kuko ariyo ikomeje gutuma hakorwa ibirori bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda covid 19.

Nubo hafashwe abantu 31 muri 70 bari mu birori abandi bagacika, ubuyobozi buvuga ko bukomeje kubashakisha kuko bamwe muri bo bazwi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *