Umudepite mu Nteko ya uganda uhagarariye Municipaliti ya Mukono, Betty Nambooze Bakireke, yaburiye Umuhanzi w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni, ko agomba kwitondera abantu bamwe avuga ko bashaka kumushyira hasi. Nambooze avuga ko Fille yagarukana igitinyiro cye mu muziki mu gihe “Yakwitonda akaguma kure y’abantu bashaka gusenya akazi ke n’ubuzima bwe.” Amagambo ya Nambooze aje mu gihe Mutoni Fille na Edwin Katamba uzwi nka MC Kats kuwa Gatanu ushize bagaragaje ko bihuje mu kiganiro cyanyuze kuri NBS. Aba bari baratandukanye kuko Katamba avuze ko abana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA batabivuganyeho na Fille Mutoni. Nambooze uzwiho kutarya umunwa ku ngingo zimwe na zimwe, yagize ati ” Nta kitagira iherezo. Guma mu Rugo yatumye menya uko urubyiruko rwacu ruri guhangana. Hari abatagira umuco babatuka, babanduranyaho, bagashaka kwangiriza impano zabo. Maze igihe nkurikirana inkuru ya Katamba na Mutoni Fille.” Nambooze avuga ko aba bombi banyuze mu bihe bikomeye bityo akaba akeka byari kubagwa nabi gusa bakabicamo n’umutima ukomeye.


