Nyuma y’amakuru yasakaye hirya no hino kuri uyu wa Mbere ashinja ikigo cyo muri Israel, NSO Group gukoresha software yacyo ya Pegasus mu kwinjira no kuneka ibivugirwa kuri telephone z’abantu mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, ikigo OCCRP (Organized Crime and Corruption Reporting Project) nacyo cyashinje u Rwanda gukoresha iyi software mu kumviriza Abanyekongo barimo uwahoze ari umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Lambert Mende, Albert Yuma, wari minisitiri w’itangazamakuru na Jean Bamanisa Saïdi.
Nk’uko byatangajwe n’uyu mushinga w’ibinyamakuru 17 bikomeye mpuzamahanga bikora ku byaha byateguwe na ruswa, numero za telephone za Lambert Mende na Albert Yuma, ubu uyobora Gécamines (Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro) n’ihuriro ry’amasosiyete yo muri RDC, ngo ni zimwe mu zagaragaye ku rutonde rw’abantu bumvirijwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Abanyamakuru ba OCCRP kandi babonye kuri uru rutonde numero ya Jean Bamanisa Saïdi, Guverineri w’Intara ya Ituri. Uku kumviriza aba bantu ngo kwakozwe mbere y’amatora yo mu 2018 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ikomeza ivuga.
Umunyamakuru Michela Wrong ati “Hasanzwe hari ukutizerana gukomeye hagati ya guverinoma zo mu Biyaga Bigari n’u Rwanda.”
Nubwo u Rwanda ruvugwaho gukoresha iyi software ariko, mu 2019 Perezida Paul Kagame yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rutayikoresha kuko ihenze cyane.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, we yagize ati: “U Rwanda ntirukoresha iyi porogaramu… kandi ntabwo rufite ubwo buhanga mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ibyo birego by’ibinyoma biri mu bukangurambaga bukomeje guteza amakimbirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, no kubiba disinformation ku Rwanda mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”
Ikinyamakuru The Guardian, kimwe mu byagize uruhare icukumbura ku mikorere y’ikigo NSO Group n’iyi software yacyo, kivuga ko telefone y’umuntu ishobora kohererezwa ‘link’ cyangwa igahamagarwa, Pegasus igahita yiyinjizamo n’ubwo yaba atafunguye iyo ‘link’ cyangwa se ngo yitabe telefone.
NSO Group ariko yo ikomeza gushimangira ko iyi software yayo ishinzwe gukurikirana ibikorerwa kuri za telefone yitwa Pegasus, igamije gufasha abakiriya bayo kurwanya ibyaha n’iterabwoba.
Nyamara ariko, Pegasus yanakoreshejwe mu kumviriza abanyamakuru, impirimbanyi za potiliki, n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi mu bihugu bitandukanye.


