Umugore yiyiciye umwana akoresheje uburozi undi ari hagati y’urupfu n’ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Mary Nduku w’imyaka 27 w’ahitwa Machakos muri Kenya kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Nyakanga yagejejwe imbere y’urukiko yiyemerera ko yiyiciye umwana undi akaba ari hagati y’urupfu n’ubuzima nyuma yo kubaha uburozi.

Iki gikorwa cy’ubunyamanswa uyu mugore yakoze kigahitana umwana we undi akaba arembeye mu Bitaro bya Machakos, avuga ko nawe atazi ibyari byamufashe kugirango agikore.

Ni igikorwa iyi nkuru dukesha urubuga kenyans.co.ke ivuga ko yakoze nyuma yo kugirana ubwumvikane bucye na nyina umubyara witwa Teresia Mwikya.

Se w’uyu mugore akaba yagize ati “ Umukobwa wanjye yahaye abana be babiri imiti iterwa inka…yabaroze kuwa Gatanu aza mu rugo rwanjye gukora icyo gikorwa,”

Uyu avuga ko umukobwa we yagiye iwabo afite abo bana bamerewe nabi amaze kubaha ubwo burozi bakajyanwa ku bitaro nyuma yo kubona barozwe.

Uyu mugore usanzwe ufite abana batatu ariko anavugwaho ibintu bitangaje byafatwa nk’amahano byo kuba mu rukundo na nyirarume w’imyaka 27 witwa Dominic Mbithi, ibintu byamaganwe bikomeye n’ababyeyi be batunguwe ndetse bakarakazwa n’ibyo bintu.

Se yabisobanuye agira ati “ Arashaka gushyingiranwa na nyirarume… yagiye mu rugo rwa nyirarume biba ngombwa ko tumukurikira tumuha gasopo ko iyo myitwarire idashobora kwihanganirwa…”

Nduku ariko ngo yanze kumvira ababyeyi be asubira kwa nyirarume akomeza iyo mibanire ifatwa nk’amahano mu mico hafi ya yose yo ku Isi.

Uyu nyirarume uvugwa, Dominic Mbithi, nawe ngo yatorotse ubuyobozi bwa Machakos nyuma y’aho polisi ivumburiye ko nawe ashobora kuba yari inyuma ry’irogwa ry’abishywa be.

Uyu mubyeyi w’umwicanyi bivugwa ko asanzwe afite ikibazo cyo kurera aba bana be barimo n’abo yashatse kwivugana umwe akabigenderamo undi akaba arembye, b’imyaka 6 n’imyaka 5. Uyu akaba yabaga iwabo aho yasubiye mu myka 2 ishize nyuma y’aho ubucuruzi yakoraga buhombye ndetse ndetse bikavugwa ko yafashe icyemezo cyo kwiyicira abana nyuma yo kugirana ubwumvikane bucye n’ababyeyi be.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *