Sinzi niba u Rwanda rwaranyumvirije, byarabaye sinatungurwa_Andrew Mwenda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru wo muri Uganda wigeze kuba inshuti y’Abanyarwanda, Andrew Mwenda, yavuze ko atazi koko niba u Rwanda rwarumvirije telefone ye rwifashishije porogaramu ya Pegasus yifashishwa mu butasi, ngo bibaye byarabaye ntiyatungurwa.

Iki ni igisubizo yatanze ubwo yasabwaga na Daily Monitor gutangaza uruhande rwe ku makuru yatangajwe n’umuryango OCCRP avuga ko u Rwanda rwageregeje kumviriza telefone z’abantu batandukanye barimo we, abayobozi bakomeye bo muri Uganda nka Ruhakana Rugunda wabaye Minisitiri w’Intebe, David Muhoozi wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo n’umunyapolitiki Fred Nyanzi Ssentamu.

OCCRP yatangaje aya makuru ishingiye ku bucumbuzi igitangazamakuru Forbiden Stories cyashyize ahabona nyuma yo kubona urutonde rw’ibanga rw’abo telefone zabo zakurikiranwe hifashishijwe Pegasus, porogaramu yakozwe n’ikigo NSO Group cyo muri Israel.

Mwenda yagize ati: “Sinamenye niba narumvirijwe n’u Rwanda, ariko rubaye rwarabikoze, sinatungurwa, kubera abashinzwe umutekano n’ubutasi baba bakoze akazi neza.”

Uyu munyamakuru yavuze ko azagerageza kwitwararika gusa ngo ntakereza ko afite ubushobozi bwo kurinda telefone ye abagerageza kuyumviriza.

Fred Ssentamu na we abajijwe kuri aya makuru, yavuze ko wenda ahari u Rwanda rwaba rwarashakaga kumva ikiganiro agirana n’umuvandimwe we, Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine). Ati: “Bishoboke ko bashakaga kumenya ibyo mvugana na Bwana Kyagulanyi, gusa nta kibazo binteye kuko ibyo tuganira kuri telefone ni bimwe ni ibyo tuvugira mu nama [z’ishyaka] no mu gihe natumiwe mu biganiro bya politiki. Ubutumwa bwacu ni bumwe, ni impinduka muri politiki.”

Iki gitangazamakuru cyagerageje kuvugana na Rugunda hamwe na Gen. Muhoozi kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021, ariko ntibaboneka.

Urutonde rw’abo u Rwanda ruvugwaho kugerageza kumviriza telefone zabo rwifashishije Pegasus ni rurerure kuko rurimo abo mu ngeri zitandukanye barimo nk’abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abaruhunze, abayobozi n’abandi banyapolitiki mu bihugu by’akarere, hiyongereyemo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

Gusa Leta y’u Rwanda irahakana gukoresha iyi porogaramu bitewe n’uko nta bushobozi ifite bwo kuyikoresha kuko ihenze kandi n’ubuhanga bwo kuyikoresha ntabwo ifite. Byatangajwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu Gushyingo 2019, bishimangirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta.

Minisitiri Biruta yagize ati: “U Rwanda ntirukoresha iyi porogaramu kandi ntabwo rufite ubwo ubuhanga mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ibyo birego ni ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ndetse no guteza urujijo mu barutuye.”


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *