ICC igiye kongera kubaza Afurika y’Epfo impamvu yanze guta muri yombi perezida Bashir muri Kamena

Sangiza iyi nkuru

Abacamanza bo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, kuri uyu wa kane basabye Afurika y’Epfo kuzohereza abayihagarariye mu mwaka utaha ngo humvwe niba iki gihugu kitararenze ku nshingano zacyo cyanga guta muri yombi perezida Omar Al Bashir wa Sudani muri Kamena.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyemezo cya perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, cyo kureka perezida Bashir akava muri iki gihugu, aho yari yitabiriye inama ya Afurika Yunze Ubumwe, cyateje impaka ndetse haba n’imyigaragambyo muri Kamena, biza no gutuma iki gihugu giherutse no gutangaza igitekerezo cyo kwitandukanya n’uru rukiko.
Nyuma y’ibi bintu byari bimaze iminsi bibaye, biteganyijwe ko kuwa 07 Mata umwaka utaha, umucamanza Fatou Bensouda, guverinoma ya Afurika y’Epfo ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, bashobora kuzasubiramo iki kibazo hakarebwa niba Afurika y’Epfo nta nshingano yirengagije.
Mu 2010, ICC yashinjije perezida Bashir ibyaha bya jenoside bifitanye isano n’amakimbirane ari muri Sudani y’Epfo. Impapuro zo kumuta muri yombi zasohowe zoherejwe mu bihugu byose bifitanye imikoranire nayo (ICC) harimo na Afurika y’Epfo, ariko ibi ntibyabujije Bashir kugenda mu bihugu bitandukanye bikorana nayo cyane cyane muri Afurika, kandi ntafatwe.
Nubwo Afurika y’Epfo yatangaje ko ishaka kwitandukanya na ICC, amategeko aracyayitegeka kuzitaba kuri uwo wa 07 Mata umwaka utaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru dukesha Reuters ikaba ivuga ko 2/3 bisaga by’ibihugu biri muri ICC ari ibyo muri Afurika, ariko ko ibirego bifatwa nk’ibya politiki by’umwihariko nk’ibiherutse gushinjwa perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, byarushijeho gutuma ibihugu bya Afurika bigabanyiriza icyizere uru rukiko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *