e7fpms2xsamgg6z_1.jpg

Imyigaragambyo ikaze muri Kaminuza ya Kinshasa nyuma y’aho umunyeshuri yishwe, azira agapfukamunwa

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kinshasa (UNIKIN) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bakoze imyigaragambyo ikaze nyuma y’aho mugenzi wabo wishwe arashwe n’umupolisi azira kutambara agapfukamunwa.

Uyu munyeshuri witwa Honoré Shama Kwete wari usanzwe yiga mu mwaka wa kabiri w’indimi muri UNIKIN yishwe tariki ya 24 Nyakanga 2021 n’umupolisi witwa Matondo Mwalimu, ahita atoroka.
e7fpms2xsamgg6z_1.jpg

Icyo gihe Kwete na bagenzi be bafataga amashusho ha filimi bagombaga guha mwarimu wabo nk’umukoro yari yabahaye, akabaha amanota nk’uko byavuzwe n’ibitangazamakuru byo muri RDC.

Muri ako kanya, uyu mupolisi yategetse Kwete kwambara agapfukamunwa, na we arabyanga amusobanurira ko bitashoboka gufatwa amashusho ya filimi akambaye, ni ko kumurasa amasasu menshi, ahita arapfa.
e7fpm0ixeagaqsn_1.jpg

Umuvugizi wa Polisi, Sylvano Kasongo yatangaje ko nyuma y’urupfu rw’uyu munyeshuri, abenyeshuri bari kumwe na we n’abaturage bahise bagaba igitero kuri sitasiyo ya Polisi ya Mahimbi uyu mupolisi akoreraho, barayitwika.

Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2021, abanyeshuri benshi biga muri UNIKIN nabo bagaragaye bari mu myigaragambyo imbere muri kaminuza, birukanka, bafite urusaku rwinshi, bafunga n’imwe mu mihanda yaho.
e7nizxwxeamqush_1.jpg

Barifuza ko uyu mupolisi wishe mugenzi wabo yagezwa imbere y’ubutabera byihuse, agahabwa igihano kimukwiye nk’uwatwaye ubuzima bw’umuntu abigambiriye.

Ubuyobozi bw’abanyeshuri bubahagarariye bwatangaje ko bwagerageje gusaba ko bahagarika iyi myigaragambyo, bubahumuriza bubabwira ko uyu mupolisi agomba kugezwa imbere y’ubutabera ariko byananiranye.

Hitabajwe abapolisi kugira ngo bahagarike iyi myigaragambyo, bagerageza gutera aba banyeshuri ibyuka biryana mu maso ariko biba iby’ubusa.

Ubuyobozi buhagarariye abanyeshuri bwasabye abapolisi kwirinda kurasa. Buracyabinginga ngo bahagarike imyigaragambyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *