Ese koko u Rwanda rutoherereje u Burundi abagerageje ‘Coup’ kuri Nkurunziza, umubano ntiwazahuka?

Sangiza iyi nkuru

Ni kenshi Leta y’u Burundi yagiye igaragaza ko intandaro ikomeye y’umwuka mubi uri mu mubano wayo n’iy’u Rwanda umaze imyaka hafi itandatu ari uko iki gihugu gicumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida, Pierre Nkurunziza.

Mu gihe u Burundi bwashinjaga u Rwanda gucumbikira aba bantu barimo: abahoze ari abasirikare, abapolisi, abanyapolitiki, impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abanyamakuru; haje kuvuka ibindi bibazo byerekeye umutekano.

Mu mashyamba ya Kibira mu Burundi na Nyungwe mu Rwanda afatanye, hatangiye kumvikana imitwe y’abitwaje intwaro, bagambiriye guhungabanya umutekano w’uruhande rumwe, abandi urundi.

Nko muri Kibira, Leta y’u Rwanda ivuga ko ari ho abarwanyi b’umutwe wa FLN uyirwanya bafite ibirindiro, u Burundi nabwo bukavuga ko iki gihugu kiri mu majyaruguru yacyo cyagize uruhare mu ishingwa ry’imitwe iburwanya. Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kubisubiriramo mu kiganiro na RFI na France 24 ati: “Hari imitwe yitwaje intwaro yemwe inarwanya u Burundi. Gusa tuzi inkomoko yayo nk’uko nakunze kubivuga. Ni abantu mbere na mbere batsinzwe muri 2015 bahungira mu Rwanda, hanyuma u Rwanda rurabatoza.”

Mu rwego rwo gushaka ubwiyunge, abahagarariye ibihugu byombi bagiye bahurira ku mupaka wa Gasenyi-Nemba, banagirana amasezerano. Aba barimo abayoboye inzego z’iperereza rya gisirikare, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ku ruhande rw’u Rwanda na Col. Ernest Musaba ku Burundi na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta na Albert Shingiro.

Ibibazo bishingiye ku mutekano mu nzira yo gukemuka

U Rwanda rwigeze gutanga ikimenyetso cyiza ubwo tariki ya 29 Nzeri 2020 ingabo zarwo zataga muri yombi abarwanyi 19 ba RED-Tabara bari bahungiye mu ishyamba rya Nyungwe nyuma yo kwirukankanwa n’ingabo z’u Burundi mu mirwano yaberaga muri Kibira.

U Burundi nabwo bwatanze igisubizo cyiza muri Werurwe 2021 ubwo abarwanyi bikekwa ko ari aba FLN bageragezaga kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda. Icyo gihe ingabo z’u Rwanda zabasubije inyuma, zibageza muri Kibira, zimara akanya gato mu mirwano n’ingabo z’u Burundi.

Ubwo imirwano yabaga, abashinzwe iperereza mu bisirikare by’ibihugu byombi baravuganye, imirwano irahagarara, ingabo z’u Burundi zisigara zihangana n’aba barwanyi muri Kibira, iz’u Rwanda zigaruka mu gihugu.

N’ubwo ibimenyetso bigaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke kigiye gukemuka byagaragariraga mu guhura kw’abashinzwe iperereza rya gisirikare kwabaye inshuro zirenga imwe, icyizere cyabaye cyose ku wa 30 Nyakanga 2021.

Uwo munsi, Brig. Gen. Nyakarundi yashyikirije Col. Musaba ba barwanyi bose 19 ba RED-Tabara igisirikare cy’u Rwanda cyari cyarataye muri yombi mu 2020, hamwe n’intwaro n’amasasu cyabafatanye.

Iki gikorwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yaracyishimiye, abitangariza mu nama y’umuryango w’ibihugu biri mu karere ka Afurika yo hagati, CEEAC, uwo munsi. Yagize ati: “Ndagaruka ku gikorwa cyo gushimirwa cyakozwe n’u Rwanda, rwashyikirije u Burundi abagizi ba nabi bateje icyunamo amajyaruguru y’u Burundi muri Nzeri 2020…”

Ikibazo cy’abagerageje guhirika Nkurunziza gisa n’icyananiranye

U Burundi bugaragaza ko bwifuza ko u Rwanda rubwoherereza abo rucumbikiye bushinja kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza kugira ngo umubano w’ibihugu byombi wongere ube mwiza, bukagaragaza ko mu gihe bizaba bibaye butazazuyaza kongera kubana neza n’iki gihugu.

Ibyo Perezida Ndayishimiye yabitangarije intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Huang Xia tariki ya 24 Ugushyingo 2020, mu kiganiro bagiraniye mu biro bye, i Gitega.

Xia yabwiye Ndayishimiye ko u Rwanda rufite ubushake bwo kohereza aba bantu ariko bikazasaba kwifashisha urwego (mechanism) cyangwa se igihugu cy’umuhuza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, ushinzwe akarere ka Afurika y’Iburasirasuba, Prof. Nshuti Manasseh muri Mata 2021 yasobanuye ko aba bantu ari impunzi kandi impunzi zikaba zifite amategeko azirengera, avuga ko kuzoherereza u Burundi byagaragaza nabi u Rwanda kuko rwaba rwishe amategeko.

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame muri Gicurasi 2021 yabajijwe iki kibazo n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, amusubiza ko kubohereza byashoboka, ariko igihugu ayoboye ntikizabazwe ko cyishe amategeko mpuzamahanga kibohereza, ahubwo bikazabazwa Leta y’u Burundi na UN.

Yagize ati: “Twabwiye u Burundi na UN ko niba bashaka aba bantu, tuzababaha ariko kizaba ari ikibazo kikareba. Ku bitureba twe ntidushobora gutanga akantu baje baduhungiyeho ahubwo icyo tugomba kwizera ni uko mu gihe cyose bagihari, nta n’umwe muri bo uzisuganyiriza ku butaka bwacu ngo atere u Burundi. Nihagira ushaka kubatwaka ngo abajyane i Burundi, azirengera ingaruka.”

Nyuma y’ubutumwa bw’aba bayobozi bakuru ku ngingo yo kohereza aba bantu mu Burundi, ibihugu byombi byakomeje ibiganiro bigamije kuzahura umubano, ariko amatangazo yagiye ashyirwa hanze na za Guverinoma, yerekanaga ko ikibazo cy’umutekano ku mbibi ari cyo cyonyine kiganirwaho.

Ku wa 30 Nyakanga ubwo Perezida Ndayishimiye yashimiraga u Rwanda kuba rwohereje abarwanyi 19 ba RED-Tabara, yatanze icyifuzo cy’uko igihugu cye cyahabwa n’aba bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza. Yagize ati: “…nkanarusaba kudushyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015 kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.”

Ubu butumwa bwerekanye ko iki impande zombi zishobora kuba zitakiganira kuri iki kibazo, cyangwa se zikaba zarananiwe kucyumvikanaho, bitewe n’impamvu zigaragara mu bika biri haruguru.

U Rwanda rutohereje aba bantu, umubano mwiza ntiwagaruka?

U Rwanda rusobanura ko mu gukomeza gucumbikira aba bantu, rwashingiye ku mategeko mpuzamahanga arengera impunzi. Bisobanuye ko rubaye ruboherereje u Burundi, rwaba ruyishe nk’uko Perezida Kagame na Prof. Manasseh babivuze.

U Burundi busaba kohererezwa aba bantu, ntacyo bwigeze buvuga kuri aya mategeko u Rwanda rushingiraho rukomeza gucumbikira aba bantu; bikaba binagaragara ko ari ryo zingiro ry’ikibazo.

Kugira ngo umubano mwiza ugaruke, byasaba kimwe mu bintu bitatu. Ko: u Rwanda rwakwica aya mategeko rukabohereza, kuba rwabohereza ariko ‘amategeko yaba yishwe’ akabazwa u Burundi na UN, cyangwa se u Burundi bukava ku izima, ntibukomeze kubashakisha.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Ese koko u Rwanda rutoherereje u Burundi abagerageje ‘Coup’ kuri Nkurunziza, umubano ntiwazahuka?
    Bakagombye kubatanga abantu bagasubukura imigenderanire. Kuko uko babakomeza khubabiyka niko abaturage bakomeza kuhazaharira.
    Ese ubundi bababitsemo iki?

  2. Ese koko u Rwanda rutoherereje u Burundi abagerageje ‘Coup’ kuri Nkurunziza, umubano ntiwazahuka?
    Bakagombye kubatanga abantu bagasubukura imigenderanire. Kuko uko babakomeza khubabiyka niko abaturage bakomeza kuhazaharira.
    Ese ubundi bababitsemo iki?

  3. Ese koko u Rwanda rutoherereje u Burundi abagerageje ‘Coup’ kuri Nkurunziza, umubano ntiwazahuka?
    ibyiza kagame wabarekura rwose base ubugande ntutujya imbizi ntituxi ibyo mufa n uburundi bébe kiki twarinda gupfira abantu BAZINA kwigomeka ese ntutuzi twese uko bigenda Oui umuntu agerAgeje guhirika ubuyobozi bwacu barekurr babibazwe

  4. Ese koko u Rwanda rutoherereje u Burundi abagerageje ‘Coup’ kuri Nkurunziza, umubano ntiwazahuka?
    ibyiza kagame wabarekura rwose base ubugande ntutujya imbizi ntituxi ibyo mufa n uburundi bébe kiki twarinda gupfira abantu BAZINA kwigomeka ese ntutuzi twese uko bigenda Oui umuntu agerAgeje guhirika ubuyobozi bwacu barekurr babibazwe

  5. Ese koko u Rwanda rutoherereje u Burundi abagerageje ‘Coup’ kuri Nkurunziza, umubano ntiwazahuka?
    ibyiza kagame wabarekura rwose base ubugande ntutujya imbizi ntituxi ibyo mufa n uburundi bébe kiki twarinda gupfira abantu BAZINA kwigomeka ese ntutuzi twese uko bigenda Oui umuntu agerAgeje guhirika ubuyobozi bwacu barekurr babibazwe

  6. Ese koko u Rwanda rutoherereje u Burundi abagerageje ‘Coup’ kuri Nkurunziza, umubano ntiwazahuka?
    ibyiza kagame wabarekura rwose base ubugande ntutujya imbizi ntituxi ibyo mufa n uburundi bébe kiki twarinda gupfira abantu BAZINA kwigomeka ese ntutuzi twese uko bigenda Oui umuntu agerAgeje guhirika ubuyobozi bwacu barekurr babibazwe

  7. Ese koko u Rwanda rutoherereje u Burundi abagerageje ‘Coup’ kuri Nkurunziza, umubano ntiwazahuka?
    ibyiza kagame wabarekura rwose base ubugande ntutujya imbizi ntituxi ibyo mufa n uburundi bébe kiki twarinda gupfira abantu BAZINA kwigomeka ese ntutuzi twese uko bigenda Oui umuntu agerAgeje guhirika ubuyobozi bwacu barekurr babibazwe

  8. Ese koko u Rwanda rutoherereje u Burundi abagerageje ‘Coup’ kuri Nkurunziza, umubano ntiwazahuka?
    ibyiza kagame wabarekura rwose base ubugande ntutujya imbizi ntituxi ibyo mufa n uburundi bébe kiki twarinda gupfira abantu BAZINA kwigomeka ese ntutuzi twese uko bigenda Oui umuntu agerAgeje guhirika ubuyobozi bwacu barekurr babibazwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *