Ubuhamya: Akerengane gashingiye ku myizerere kageze hano hafi muri EAC

Sangiza iyi nkuru

Ibyo gukubita no kurenganya abatizera ibyo Isilamu yizera byageza mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Abasilamu bo mu gihugu cya Uganda bihereranye uwitwa Hegenyi baramuhondagura bamuziza ko yahinduye idini, ibi bimenyerewe mu bihugu bigendera ku matwara akaze ya Isilamu (Sharia).
Abasilamu bo mu gace ka Bufuja mu karere ka Butaleja gaherereye mu Burasilazuba bw’igihugu cya Uganda bihereranya umugabo witwa Malik Higenyi baramuhondagura bamuziza ko yahinduye akava mu idini ya Isilamu akajya mu bukirisitu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Malik Higenyi wari usanzwe ari umwarimu mu ishuri ry’Abakirisitu yacengewe n’imyemerere ya Gikirisitu ahitamo kuva muri Isilamu ariko abigira ibanga kuko yatinyaga ko Abasilamu bamugirira nabi we n’umuryango we mu gihe baba bamenye ko yabavuyemo.
Mu buhamya Malik Higenyi yahaye ikinyamakuri cya Morning star News yavuze ko Abasilamu bageze aho bakamutahura ko yabavuyemo bakajya bamwandikira ubutumwa bugufi bumutera ubwoba ko bazamwica nibamubona.
Malik Higenyi yavuze ko ubwo butumwa Abasilamu bamwandikiraga bwagiraga buti “Umenye ko ubuzima bwawe n’umuryango wawe buri mu kaga igihe cyose muzagaruka iwanyu tukababona, wowe n’ummuryango wawe ubu muri ibivume, dukurikije amategeko ya Isilamu ubu ufatwa nk’uwataye, ukwiye gupfa”
Uyu mugabo yabwiye iki kinyamakuru ko yavuye mu idini ya Isilamu mu kwezi kwa kane 2016, Mu kwezi gushize k’Ukuboza ni bwo ngo yaje gutangariza abayoboke b’idini ya Gikirisitu ko yifuza kuba umuyoboke wa Yesu, ibintu ngo byahise bigera ku basilamu batuye aho hafi yaho yari yarimukiye mu gace ka Lubanga bahita bafata umugambi wo kuzamukubita bakamuhana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu byumweru bibiri bishize ni bwo ngo ubwo Higenyi yatangiriwe n’abantu batatu bamwita igisebo ku Musigiti wa Lubanga wose batangira kumuhondagura, ati “Baraje baransunika mpita nikubita hasi nyoberwa ibimbayeho, nongeye kwibona ndi i Bufuja aho nari naravuye”
Higenyi yatangaje ko Abasilamu ngo banagiye mu mirima ye y’ibigori bakabyangiza biteze mu rwego rwo ku mubabaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *