Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 3 Kanama 2021 yashyize abofisiye bakuru n’abato muri Polisi y’u Rwanda n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagorobwa, RCS, mu kiruhuko cy’izabukuru.
Abapolisi bashyizwe mu kiruhuko ni 112 bari ku rwego rw’aba ofisiye bakuru n’abato. Barimo ACP Anthony Kulamba uyobora ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA, ACP Réverien Rugwizangoga wigeze kuyobora Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, ACP Seminega Jean Baptiste na ACP Murenzi Sebakondo.
Muri RCS, abashyizwe mu kiruhuko barimo: CSP Zuba Camille wayoboye gereza ya Mageragere, CSP Mubihame Alphonse, SUPT Kajabo Semariza Denis, CIP Nizeyimana Bernard, CIP Harorimana Evariste na AIP Bagenzi Jean Baptiste.
Hari abandi barimo basubijwe mu buzima busanzwe, abandi barasezerwa ku mpamvu z’uburwayi, hamwe n’abirukanwe burundu muri RCS barimo CIP Ndayambaje Jackson n’abandi 29 bafite ipeti rya Wada (WDR).


