Kwesiga yatwikiye umugore we mu nzu kuko yanze ko batera akabariro
Umugabo wo mu Karere ka Rubanda muri Ugand, Kwesiga Denis, yagambiriye gutwikira mu nzu umugore we, Ahimbisibwe Rachel w’imyaka 35, kuko yanze baryamana ndetse akamwima ibiryo. Kwesiga w’imyaka 34 asanzwe atuye ku cyaro cya Bigyegye ahitwa Muko yatwitse inzu ye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, akeka ko ari mu nzu. Ku bw’amahirwe, ubwo inzu […]
Chameleone yashyizwe mu gatebo kamwe na Mbonyi, Ndimbati, Melodie na Kidumu
Leta y’u Burundi, yahagaritse igitaramo umuhanzi Joseph Mayanja wamamaye mu muziki wa Uganda nka Dr Jose Chameleone yagombaga gukorera muri kiriya gihugu. Chameleone uri mu bahanzi bayoboye umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba yagombaga gukorera igitaramo i Burundi ku wa 14 Kanama. Uyu mugabo yari yatumiwe kuririmba muri iki gitaramo cyiswe “Party People” cyari kuzaba mu rwego […]
Umubyeyi yarize arahogora kubera ko umwana we yoherejwe ku ishuri ridasobanutse
Umubyeyi witwa Rachel Amogola utuye mu Karere ka Murang’a muri Kenya yaririye mu ruhame, arahogora, abitewe n’uko Leta yohereje umukobwa we kwiga ku ishuri avuga ko ridasobanutse. Uyu mubyeyi yabwiye televiziyo K24 ko umukobwa we witwa Hildah Anatwa yari yaratoranyijwe mu bagomba kwiga mu ishuri rya Leta ryiza ryigaho abakobwa gusa ryitwa Mugoiri Girls, ubwo […]
Les forces rwandaises et mozambicaines contrĂ´lent dĂ©sormais la base clĂ© d’Awasse
Des informations en provenance du Mozambique indiquent que les forces rwandaises et mozambicaines contrĂ´lent dĂ©sormais pleinement la base clĂ© d’Awasse après avoir repoussĂ© l’insurrection liĂ©e Ă l’État islamique en retraite Ă Cabo Delgado, la province la plus septentrionale du Mozambique. Des rapports confirmĂ©s indiquent cependant que la sous-station d’Awasse a Ă©tĂ© dĂ©truite par les insurgĂ©s […]
Imyaka 37 irashize Sankara ahinduye icyari Haute Volta Burkina Faso, menya impamvu

Imyaka 37 Thomas Sankara ahaye icyahoze ari Haute-Volta izina rya Burkina Faso, bisobanuye “. Uku guhindura izina ry’igihugu ku mugaragaro cyari ikimenyetso gikomeye cyo guca ukubiri n’ahahise ha gikoloni no gusobanura intego z’impinduramatwara ya Sankara. “Mu itegeko ryo ku ya 2 Kanama 1984, Kapiteni Thomas Sankara, yifuzaga guhanagura” amateka y’ahahise n’ubukoloni bushya “, ahindura Haute-Volta […]
Seif mu muryango usubira muri Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa na APR FC
Niyonzima Olivier ‘Seif’ wakinaga hagati mu kibuga mu kipe ya APR FC, aravugwa mu biganiro na Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa muri iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu. Amakuru avuga ko Seif yirukanwe na APR FC nyuma yo gukomeza kurangwa n’imyitwarire mibi. Iyi APR FC mu minsi ishize yari yamwirukanye mu mwiherero wayo nyuma yo gusohoka mu […]
Perezida Faustin-Archange Touadéra na we ategerejwe mu Rwanda
Perezida wa Repububulika ya Centrafrique, Faustin-Archange TouadĂ©ra, ategerejwe i Kigali hano mu Rwanda guhera ejo ku wa Kane tariki ya 05 Kanama; mu ruzinduko rw’akazi. Uruzinduko rwa Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra mu Rwanda rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Centrafrique, cyane mu by’umutekano no mu rwego rw’abikorera. Perezida TouadĂ©ra nyuma yo kugera hano mu […]
Uganda: Maj Kyatuka yishe arashe umugabo ufite inkomoko mu Rwanda
Nelson Kyatuka ufite ipeti rya Majoro (Major) mu Ngabo za Uganda (UPDF) kuwa 14 Nyakanga 2021, yishe arashe umugabo ufite amasano mu Rwanda witwa Magidu Mugwanya, ubwo bari mu kabari. Bivugwa ko aba bombi hari ibyo batemeranyijeho kuri dilu (deal) bari barimo, bahujwe n’Umuhinde mu kabari kari Nateete. Mugwanya atunze umugore w’Umunyarwanda na nyina akomoka […]
Mupenzi Eto’o yandagaje Kazungu wamushinje kubeshya abayobozi ba APR FC
Mupenzi Eto’o ushinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya APR FC, yise umunyamakuru Kazungu Claver ‘umunyeshyari’ nyuma yo kumushinja kugurira APR FC abakinnyi badashoboye. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Kazungu yatangaje ko Mupenzi abeshya ubuyobozi bwa APR FC, mu kiganiro 10 Sports gitambuka kuri Radio/TV10. Aba bagabo bombi bakiranye igihe kinini muri APR FC, dore […]
Sudani y’Epfo: Dr Riek Machar yahiritswe ku buyobozi bwa SPLM/A-IO
Igice cy’umutwe wa SPLM kitavuga rumwe n’ubutegetsi (kizwi nka SPLM/A-IO) kitavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sudani y’Epfo cyahiritse ku buyobozi bwacyo, Dr Riek Machar kimusimbuza Lt. Gen. Simon Gatwech Dual (uri ku ifoto), wabaye Chairman ndetse n’umugaba mukuru wacyo. EyeRadio ivuga ko uyu mutwe watangaje ibi mu itangazo washyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, itariki 03 […]
Mozambique: RDF na FADM bigaruriye agace ka Awasse kose

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Mozambique (FADM) zigaruriye agace ka Awasse kari mu ntara ya Cabo Delgado kose, kari kakirimo abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Isilamu. RDF na FADM nyuma yo kwigarurira aka gace kose, beretse abahagarariye ingabo z’ibindi bihugu ziri muri Mozambique ibyo bambuye aba barwanyi birimo intwaro, banabamurikira ahatunganyirizwa umuriro w’amashanyarazi naho hari […]
Umugore yaguze igikinisho cy’akabariro acyita Mugisha
Umugore wamenyekanye nka Nomcebo Tshabalala avuga ko yahisemo kugura igikinisho kimeze nk’igitsina cy’umugabo yise Mugisha (Blessing) ngo ajye acyifashisha kuko yari arambiwe kwirirwa yirukanka ku bagabo. Nomcebo yanyarukiye kuri Facebook avuga icyamuteye kugura icyo gikinisho we yise ko ari umugisha. Yagize ati ” Nari ndambiwe kwiruka ku gitsina cy’abagabo. Nahise nishakira ubwanjye Mugisha.” Uyu mugore […]
Huye: Aho kujya mu ndaya ngo yahisemo kujya asambanya umwana we
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 50 ukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 babanaga mu rugo. Icyaha uregwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 21, 22 na 23 Nyakanga 2021 mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, mu rutoki aho yarariraga ibitoki ngo batabyiba. Nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyah […]
Umusore yihinduye nk’umukobwa kugira ngo akorere umukunzi ikizamini
Umusore wo muri SĂ©nĂ©gal witwa Khadim Mboup usanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza yihinduye nk’umukobwa kugira ngo akorere umukunzi we ikizamini. Uyu musore mu ifoto agaragara yambaye ikanzu y’abagore itukura, yiteze igitambaro bisa, mu ijosi yitamiriye agatambaro k’umukara, yambaye n’agapfukamunwa munsi y’akananwa. Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko wiyemerera ikosa, […]
Tanzania yiyemeje kurasa inyeshyamba ziri guhunga ibitero bya RDF na FADM
Polisi ya Tanzania yiyemeje kurasa abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba bari guhunga ibitero by’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Mozambique (FADM) mu ntara ya Cabo Delgado. Umuyobozi wa Polisi, IGP Simon Sirro yabivuze ubwo yatangazaga operasiyo yo guhigira mu gace ka Kibiti no mu nkengero izi nyeshyamba zimaze imyaka itatu zihungabanya umutekano wa Cabo Delgado, zikomeje kuhahungira. IGP […]
Perezida Kagame yahaye ikiruhuko abofisiye muri Polisi na RCS
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 3 Kanama 2021 yashyize abofisiye bakuru n’abato muri Polisi y’u Rwanda n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagorobwa, RCS, mu kiruhuko cy’izabukuru. Abapolisi bashyizwe mu kiruhuko ni 112 bari ku rwego rw’aba ofisiye bakuru n’abato. Barimo ACP Anthony Kulamba uyobora ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA, […]
Umwami wa Buganda yitabye Perezida Yoweri Museveni
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku wa Kabiri yakiriye Kabaka w’ubwami bwa Buganda, Ronald Muwenda Mutebi wamusuye ku biro bye biherereye mu gace ka Nakasero. Umwami wa Buganda yabonanye na Museveni nyuma y’uko mu minsi yashize yakunze kunengera mu ruhame Guverinoma ya Uganda, kubera ikibazo kijyanye n’ubutaka kimaze iminsi kivugwa hagati yayo n’ubwami. Nko […]
Burundi: Umwarimukazikazi n’umukobwa we bicishijwe ishoka
Aba ni RĂ©gine Niyonkuru, umwarimukazi ku Ishuri ry’Ibanze rya Ruko muri Komini ya Mugamba (Intara ya Bururi, mu majyepfo y’u Burundi) n’umukobwa we Kessy Iteka, nawe wari umunyeshuri kuri iri shuri mu mwaka wa 8. Bishwe mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere ku musozi wa Mugendo-Ndengo muri zone ya Nyagasasa (komini imwe). […]
Impanuka ikomeye yahitanye abantu byibuze 37 abandi barakomereka
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 03 Kanama, abantu 37 baguye mu mpanuka ikomeye yabereye ahitwa Zambougou, mu birometero 20 uvuye mu mujyi wa SĂ©gou, rwagati muri Mali nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubwikorezi n’ibikorwaremezo. Biravugwa ko imodoka itwara abagenzi yagonganye n’ikamyo yari itwaye ibiribwa nk’uko byasobanuwe n’iyi minisiteri mu itangazo yashyize ahagaragara. Imibare y’agateganyo y’abapfuye ni […]
Bugarama: Toni z’umuceri zishobora kwangirika kubera kubura isoko
Nyuma yo kweza toni zigera mu 7000 zaje zisanga izindi zisaga 1000 zikiri mu bubiko kubera kubura isoko, Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama barataka igihombo gikomeye ndetse banavuga ko umuceri wabo watangiye kwangirika. Bavuga ko umuceri watangiye kwangirikira mu bubiko bwa za koperative no ku bwanikiro, bagasaba inzego z’ubutegetsi kubafasha uwo muceri ukabonerwa isoko. […]
Bugesera: Abasore babiri baguye mu muvure w’inzoga barapfa
Mu Karere ka Bugesera Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Ngenda, Umudugudu wa Kamabare Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha [RIB] rwataye muriyombi Uwitwa Uwamariya Beata ukekwaho urupfu rw’Abasore babiri. Amakuru dukesha ikinyamakuru MUHABURA, avuga ko uyu mugore yatawe muri yombi ku italiki 02/08/2021. Uyu mugore akaba ari nyir’Uruganda rukora ibinyobwa byitwa Dusangire Limited, akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri […]
Habaye inama ya EAC yiga ku bufatanye mu bya gisirikare

Kuri uyu wa 3 Kanama 2021, i Nairobi muri Kenya habereye inama y’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) yiga ku bufatanye rw’ibihugu biwugize mu bya gisirikare. Iyi nama yari iyobowe n’Umunyakenya, Brigadier Gen. Bernard Korir yitabiriwe n’abahagarariye ibindi bihugu birimo: u Rwanda, u Burundi, Uganda, hamwe n’uwari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC. Ingingo nkuru zigiwemo […]
Trump yongeye kwisubira, yemera gukomeza kuyobora Musanze FC
Tuyishimire Placide bita Trump na Komite Nyobozi ye bisubiye ku cyemezo cyo kwegura muri Musanze FC bemera gukomeza kuyiyobora, nyuma y’ibiganiro byabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Komite Nyobozi ya Musanze FC yari irangajwe imbere na Tuyishimire Placide yamaze kwegura ku nshingano yari ifite muri iriya […]
Nyamagabe: Akarere katesheje agaciro Guma mu Rugo yashyizweho na Gitifu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa 3 Kanama 2021 bwatesheje agaciro amabwiriza yo kwirinda Covid-19 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare yashyiriyeho abaturage ayoboye. Amabwiriza uyu Gitifu witwa Ndagijimana Gustave yayashyizeho kuri uyu wa 3 Kanama 2021. Arimo irishyira Akagari ka Gatare muri Guma mu Rugo guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 14 Kanama […]
Umudepite yavuze uko Ruto yasuzuguwe ku rugero atigeze abona
Abari bagiye kujyana nawe bavuze ko Visi Perezida William Ruto yamaze amasaha atanu n’igice ku kibuga cy’indege i Nairobi “asuzugurwa”, birangira abujijwe kujya mu ruzinduko bwite muri Uganda. Ku wa mbere nijoro, Ruto yari ayoboye itsinda ry’abantu umunani bari bagiye kurira indege bwite y’ubucuruzi kuri Wilson Airport mu mujyi wa Nairobi igiye i Kampala. Depite […]
Umujenerali wirukanwe na Ethiopia akaba ayizengereje bwa mbere yagize icyo atangaza
Umukuru w’inyeshyamba zo mu Karere ka Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia, Gen Tsadkan Gebretensae, kuva yatangira kuyobora imirwano yagize icyo atangaza, yemeza ko bazakomeza kurwana kugeza hubahirijwe ibyo basaba kugira ngo agahenge kabeho. Gen Tsadkan Gebretensae, w’imyaka 68, yavuze ko izi nyeshyamba akuriye zishaka guhatira leta ya Ethiopia gukuraho uruzitiro rubuza imfashanyo n’abantu kwinjira muri […]
Nyagatare: Abakurikiranweho gukubita umunyamakuru baridegembya
Abantu babiri bakurikiranweho gukubita umunyamakuru wa Flash Fm i Nyagatare, Charles Ntirenganya, bemerewe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, kuburana bidegembya ku mpamvu z’uko batuye kandi batasibanganya ibimenyetso nk’uko byavuzwe n’urukiko. Urega yabwiye iki kinyamakuru ko kuri uyu wa 3 Kanama aribwo yagannye urukiko rwemeye kurekura Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi, […]