Abantu babiri bakurikiranweho gukubita umunyamakuru wa Flash Fm i Nyagatare, Charles Ntirenganya, bemerewe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, kuburana bidegembya ku mpamvu z’uko batuye kandi batasibanganya ibimenyetso nk’uko byavuzwe n’urukiko. Urega yabwiye iki kinyamakuru ko kuri uyu wa 3 Kanama aribwo yagannye urukiko rwemeye kurekura Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi, Kalisa Sam na Mutsinzi Steven. Tumubajije uko yakiriye umwanzuro w’urukiko, mu butumwa bugufi, Ntirenganya yavuze ngo ” Ntabwo icyemezo cyo kubarekura tucyishimiye kuko hari impamvu zikomeye zituma batari kurekurwa. Kuba uwo bakoranye icyaha bankubita yatorotse. Kuba umuyobozi w’umudugudu yasibanganya ibimenyetso abangamira abatangabuhamya no kuba umuyobozi w’akarere kugeza ku kagari babashyigikiye, urukiko rwabyirengagije.” Hari icyo asaba, ati ” Inzego nkuru z’igihugu zikwiriye gukurikirana iki kibazo nkabona ubutabera.” Urukiko kandi rwavuze ko hari impamvu zikomeye zo gukurikiranaho aba bantu icyaha. Abajijwe uko abona itangazamakuru ribanye n’ubuyobozi i Nyagatare, ati ” Biragoye kuko hari n’undi wakubiswe akiva mu kiganiro. Ntibyoroshye.” Avuga ko kuba Meya wa Nyagatare, Mushabe we ubwe yarasibye ubutumwa bwari kuri Twitter bwavugaga kuri iki kibazo, bifite icyo bivuze kuri iyi ngingo. Avuga ko ataraterayo utwatsi, acyizeye ubutabera ngo bukore akazi kabwo. Nta gihe cyatangajwe urubanza ruzaburanishirizwa mu mizi. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Nyagatare: Abakurikiranweho gukubita umunyamakuru baridegembya
Ariko se twagiye tubivuga mukagira ngo turabeshya?sinababwiye ko Bariya nibadohora bazabakatira Umwaka usubitswe, namwe ngo baridegembya? Batidegembya se! Murumva bapfa kwigomeka nk’Impuzamugambi za Gatete Badafite Uwabatoje ngo Abahe Amabwiriza? Nyagatare ifite Ayayo Mategeko kandi muzumve koHar’uwo bahana cg babuza Guhohota Abantu