Chameleone yashyizwe mu gatebo kamwe na Mbonyi, Ndimbati, Melodie na Kidumu

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi, yahagaritse igitaramo umuhanzi Joseph Mayanja wamamaye mu muziki wa Uganda nka Dr Jose Chameleone yagombaga gukorera muri kiriya gihugu.

Chameleone uri mu bahanzi bayoboye umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba yagombaga gukorera igitaramo i Burundi ku wa 14 Kanama.

Uyu mugabo yari yatumiwe kuririmba muri iki gitaramo cyiswe “Party People” cyari kuzaba mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka umunani akabari kitwa Le Cristal Lounge Bar kari mu dukomeye mu mujyi wa Bujumbura kamaze gashinzwe.

Iki gitaramo cya Chameleone cyahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Leta y’u Burundi yahagaritse iki gitaramo, nyuma yo guhagarika ibindi bitandukanye mu minsi yashize.

Abahanzi b’Abanyarwanda nka Israel Mbonyi, Bruce Melodie n’umunyarwenya Ndimbati bagombaga gutaramira i Burundi, gusa Minisiteri y’Umutekano muri kiriya gihugu itegeka ko biriya bitaramo bitaba ku bwo kwirinda COVID-19.

Umuhanzi Mpuzamahanga w’Umurundi Nimubona Jean Pierre uzwi nka Kidumu Kibido na we yagombaga kujya gutaramira muri kiriya gihugu avuye muri Kenya, gusa Leta y’u Burundi na we imwangira kujya gutaramirayo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *