Perezida wa Repububulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, ategerejwe i Kigali hano mu Rwanda guhera ejo ku wa Kane tariki ya 05 Kanama; mu ruzinduko rw’akazi.
Uruzinduko rwa Perezida Faustin-Archange Touadéra mu Rwanda rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Centrafrique, cyane mu by’umutekano no mu rwego rw’abikorera.
Perezida Touadéra nyuma yo kugera hano mu Rwanda biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame uzamwakira; mbere yo gushyira umukono ku masezerano anyuranye, nk’uko The New Times yabitangaje.
Uyu mukuru w’igihugu agiye kugenderera u Rwanda nyuma y’uruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Centrafrique, Sylvie Baïpo Temon, yagiriye hano mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.
Ni uruzinduko rwasize ibihugu byombi byiyemeje gukomeza ubufatanye, aho u Rwanda rwiyemeje gukomeza gufasha Repububulika ya Centrafrique gukomeza kurangwamo umutekano no gufasha abaturage bayo kugera ku iterambere rirambye.
U Rwanda rusanzwe ari kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu, ndetse rukaba rwaranoherejeyo iri tsinda ry’ingabo zidasanzwe zo gucungira umutekano abayobozi bakuru ba kiriya gihugu ndetse n’abaturage bacyo.
Muri iki cyumweru kandi igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangiye kohereza muri Repububulika ya Centrafrique izindi ngabo 750 kugira ngo zitange umusanzu mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).
Mu rwego rw’abikorera, muri Mata uyu mwaka abikorera bo mu Rwanda basuye umurwa mukuru wa Centrafrique, Bangui, mu rwego rwo kuvumburayo amahirwe y’ishoramari.
Icyo gihe biyemeje gutangiza company muri uriya mujyi ifite agaciro k’asaga miliyoni y’amadorali ya Amerika.
Perezida Touadéra agiye gusura u Rwanda nyuma y’iminsi ibiri rusuwe na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan warusuye iminsi ibiri, mu ruzinduko rwasize Tanzania n’u Rwanda bisinyanye amasezerano atanu atandukanye.


