Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa 3 Kanama 2021 bwatesheje agaciro amabwiriza yo kwirinda Covid-19 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare yashyiriyeho abaturage ayoboye.
Amabwiriza uyu Gitifu witwa Ndagijimana Gustave yayashyizeho kuri uyu wa 3 Kanama 2021. Arimo irishyira Akagari ka Gatare muri Guma mu Rugo guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 14 Kanama 2021.
Itangazo Gitifu Ndagijimana yashyizeho umukono risobanura ko iyi Guma mu Rugo yatewe n’ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera, cyane cyane muri aka Kagari.
Hashingiwe kuri iri bwiriza rya Guma mu Rugo, Gitifu Ndagijimana yafashe icyemezo cy’uko: ingendo zijya cyangwa ziva mu Kagari ka Gatare zibujijwe, abagatuyemo abasaba kuguma mu rugo, imodoka, moto n’amagare bibuzwa gutwarira abagenzi muri aka kagari, asaba abaturage bose gukorera mu ngo, afunga SACCO na koperative y’abahinzi b’icyayi ya COTHEAB, asaba abakozi baho gukorera mu ngo n’andi…

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe nyuma yo kubona iri tangazo, bwifashishije urubuga rwa Twitter bumenyesha ababukurikira ko buritesheje agaciro, kubera ko Gitifu Ndagijimana adafite ububasha bwo gushyiraho aya mabwiriza.
Bwagize buti: “Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba abantu bose kudaha agaciro iri tangazo kuko uwafashe umwanzuro nta bubasha abifitiye. Abaturage b’Akagari ka Gatare barakomeza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi, bubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.”
Iri tangazo risohotse nyuma y’iminsi mike no mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke humvikanye amakuru y’uko Gitifu wawo yategetse ko butiki zose zifungwa, umuturage ukeneye guhaha ibiribwa akajya abisabira uburenganzira Gitifu w’Akagari, akaba yarabikoze mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu bo ayoboye.
Ubusanzwe amabwiriza nk’aya ashyirwaho na Guverinoma y’u Rwanda yonyine, nta bo mu nzego z’ibanze bafite ububasha bwo kuyashyiraho, ari nacyo ubuyobozi bwa Nyamagabe bwashingiyeho butesha agaciro amabwiriza ya Gitifu Ndagijimana.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

16 Responses
Nyamagabe: Akarere katesheje agaciro Guma mu Rugo yashyizweho na Gitifu
Ni Nyamagabe cg Nyagare? Ahabanza handitse Nyamagabe,munsi y’ibaruwa ya gitifi handitse Nyagatare. Ubwose byabereyehe?

Nari ndaye ntasetse. Urakoze Giti …

Navuze GATARE
Ntabwo Ari nyagatare
Wamu vandimwewe

Nukuvugango Imirenge 4 Inama Yabaministiri Yayobowe Na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Yanshyize Muri Gamamurugo Inyamagabe Gitifu Nawe Yahise Yongeraho Akagari? Gusa Namwe Mwanditse Iyi Nkuru Mwagiye Muvugango Akarere Ka Nyagatare

Biratangaje kuba umuyobozi utazi ububasha ufite aho buhera naho bugarukira????

Uriya mu ctif wagira ngo ubwonko bwe barabufunguye (diluer)kuko na former minister wa MINALOC Shyaka yari yarabujije imirenge gutanga amatangazo nkaya

Ariko ibibintu bireze ikayonza naho ubuyobozi bwumurenge wamukarange bwategetseko amaduka boutique bigomba gufunga saa sita zamanywa ntamuntu wemerewe Kujya hanze nyuma yizo Saha nukuburara birababaje cyane rwose pe