Kwesiga yatwikiye umugore we mu nzu kuko yanze ko batera akabariro

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu Karere ka Rubanda muri Ugand, Kwesiga Denis, yagambiriye gutwikira mu nzu umugore we, Ahimbisibwe Rachel w’imyaka 35, kuko yanze baryamana ndetse akamwima ibiryo.

Kwesiga w’imyaka 34 asanzwe atuye ku cyaro cya Bigyegye ahitwa Muko yatwitse inzu ye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, akeka ko ari mu nzu.

Ku bw’amahirwe, ubwo inzu yatwikwagwa nta muntu wari mu nzu kuko Rachel yari yagiye gusura abaturanyi.

Ababibonye bavuga ko umwiryane wadutse muri uwo muryango ubwo Kwesiga yatangiye kuzajya yirirwa anywa inzoga, umugore na we afata umwanzuro wo kutazongera kuryamana na we no kutamuha ibiryo.

Abaturage bahise bata muri yombi Kwesiga, yemera ko yashakaga kwica umugore we nk’uko Chimpreports ibitangaza.

Umuyobozi muri ako gace, Patrick Abenawe yamaganye iyo myitwarire, abuza abaturage kwihanira.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Kwesiga yatwikiye umugore we mu nzu kuko yanze ko batera akabariro
    muraho neza, tubashimira uburyo mutugezaho amakuru ariko niba kuvuza inkuru mujye muvuga aho yabereye n’igihugu yabereyemo. nkiyi dusomye yabereye he koko? urugero ngo mugace ka Bigyegye !!!

  2. Kwesiga yatwikiye umugore we mu nzu kuko yanze ko batera akabariro
    muraho neza, tubashimira uburyo mutugezaho amakuru ariko niba kuvuza inkuru mujye muvuga aho yabereye n’igihugu yabereyemo. nkiyi dusomye yabereye he koko? urugero ngo mugace ka Bigyegye !!!

  3. Kwesiga yatwikiye umugore we mu nzu kuko yanze ko batera akabariro
    muraho neza, tubashimira uburyo mutugezaho amakuru ariko niba kuvuza inkuru mujye muvuga aho yabereye n’igihugu yabereyemo. nkiyi dusomye yabereye he koko? urugero ngo mugace ka Bigyegye !!!

  4. Kwesiga yatwikiye umugore we mu nzu kuko yanze ko batera akabariro
    muraho neza, tubashimira uburyo mutugezaho amakuru ariko niba kuvuza inkuru mujye muvuga aho yabereye n’igihugu yabereyemo. nkiyi dusomye yabereye he koko? urugero ngo mugace ka Bigyegye !!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *