IMG-20260722-WA0015

Uwahoze ari intasi ya CIA ashobora kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahisemo Nicholas Checker, umudiplomate akaba n’uwahoze ari umukozi w’urwego rushinzwe ubutasi (CIA), nk’uwo yifuza ko aba ambasaderi wa yo mu Rwanda; ubu hakaba hategerejwe ko Sena ya Amerika yemeza uyu mwanzuro.

Uyu mwanzuro wo kumushyiraho woherejwe muri Sena ku wa 21 Nyakanga na Perezida Donald Trump. Aramutse yemejwe, Checker yasimbura Eric Kneedler, wavuye kuri uyu mwanya muri Mutarama nyuma yo kuwukoraho kuva mu Kwakira 2023.

Kneedler yari yashyizweho na Perezida Joe Biden muri Kanama 2022, Sena iza kumwemeza muri Nyakanga 2023.

Muri Amerika, urutonde rw’abakandida ku mwanya wa ambasaderi rwoherezwa muri Komite ishinzwe imibanire n’amahanga ya Sena, igasuzuma ubushobozi bwabo igatora niba bagezwa imbere ya Sena yose.

Iyo byemejwe n’ubwiganze bw’abasenateri, Perezida yemeza ambasaderi ku mugaragaro.

Nicholas Checker ni muntu ki?

Mbere yo kwinjira muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Checker yamaze imyaka irenga icumi muri CIA, akora kuva mu 2014 kugeza 2025.

Muri icyo gihe, yakoraga ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Ihembe rya Afurika, ndetse akora no mu Biro bya CIA bishinzwe Inteko Ishinga Amategeko.

Yanabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije mu Nama y’Igihugu Ishinzwe Umutekano mu gihe cya manda ya mbere ya Perezida Trump.

Ubu Checker ni Umunyamabanga Wungirije Wungirije ushinzwe Afurika y’Amajyepfo n’Ubufasha mu Mahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika. Mbere yayoboraga Ibiro bishinzwe Ibibazo bya Afurika nk’Umukozi Mukuru w’Ibiro.

Uyu mugabo afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mateka n’ubumenyi bwa politiki yakuye muri Kaminuza ya Wisconsin n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’umutekano yakuye muri Kaminuza ya Georgetown.

Uwamubanjirije, Kneedler, ni umwe mu bakozi bakuru mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga. Mbere yo gukorera mu Rwanda, yari Umuyobozi wungirije wa Ambasade ya Amerika i Nairobi muri Kenya, aho yanabaye Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa.

Kneedler kandi yahoze akora nk’Umujyanama wungirije mu bya Politiki muri Ambasade ya Amerika i Bangkok muri Thailande, ndetse n’Umukozi ushinzwe Politiki muri Ambasade ya Amerika i Jakarta muri Indonesia, hamwe n’indi mirimo itandukanye ijyanye na dipolomasi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply