Uganda: Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo Maj. Gen. Birungi

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Uganda, kuwa Kabiri rwanze gufungura by’agateganyo Maj. Gen. James Birungi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) nyuma yo kunanirwa gutanga ingwate, byongera igihe cye muri Gereza ya Gisirikare ya Makindye mu rubanza rwagaragaje imyitwarire mibi ivugwa mu nzego z’ubutasi za gisirikare za Uganda. Birungi, wayoboraga Ishami rishinzwe Ubutasi […]

USA: Pentagon yateje impaka kuri miliyari 37,5$ zimaze kugenda ku ntambara ikaba isaba andi 

Minisitiri w’Intambara wa Leta unze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth yahaswe ibibazo bikomeye kuri yu wa Kabiri ushize mu nteko ishinga amategeko ubwo yasoanuraga impamvu intambara ya Iran ikomeje gutwara akayabo k’amafaranga y’umusoreshwa. Ubwo yafataga ijambo imbere ya Komisiyo ya Sena ishinzwe Ikoreshwa ry’Umutungo kuwa Kabiri, Hegseth yavuze ko kugeza ubu intambara imaze gutwara miliyari […]

Uwahoze ari intasi ya CIA ashobora kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahisemo Nicholas Checker, umudiplomate akaba n’uwahoze ari umukozi w’urwego rushinzwe ubutasi (CIA), nk’uwo yifuza ko aba ambasaderi wa yo mu Rwanda; ubu hakaba hategerejwe ko Sena ya Amerika yemeza uyu mwanzuro. Uyu mwanzuro wo kumushyiraho woherejwe muri Sena ku wa 21 Nyakanga na Perezida Donald Trump. Aramutse yemejwe, […]

Mu Buhinde: Amakipe yatsinze yahembwe ihene

Mu gace ka Chaibasa muri Leta ya Jharkhand mu Buhinde, habereye irushanwa ry’umupira w’amaguru ryihariye ryahuje amakipe 64 aturutse mu byaro bitandukanye, ariko igitangaje kurusha ibindi ni uko amakipe yitwaye neza yahembwe amafaranga n’ihene aho guhabwa ibikombe gusa. Iki gikombe cyiswe Rangila Star Tirilbasa cyabaye kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 17 Nyakanga 2026, […]

Umwaka nyuma y’amasezerano ya Washington: Ni nde wungutse kurusha abandi hagati ya Amerika, u Rwanda, RDC, AFC/M23 na Qatar?

Hashize umwaka amasezerano azwi nka Washington Accord ashyizweho umukono agamije gufasha gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Icyo gihe hari icyizere ko ayo masezerano ashobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku mahoro arambye. Ariko nyuma y’umwaka umwe, ikibazo gikomeje kwibazwa ni iki: Ese ni nde wungutse kurusha abandi? Kugira […]

M23 yasubije Kazadi wavuze ko yasabye kubyaza umusaruro umutungo kamere wa RDC imyaka 8

Umutwe wa M23 wahakanye ibirego byatanzwe na Peter Kazadi, umunyapolitiki wo mu ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wavuze ko AFC/M23 yaba yarasabye igihe cy’imyaka umunani cyo gukoresha ubutaka n’umutungo kamere byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Kazadi ubwo yari mu kiganiro cya ‘Space’ cyo ku rubuga rwa X, yavuze ko […]

U Bufaransa bwaciye imbuga nkoranyambaga ku bana bari munsi ya 15

Abadepite mu Bufaransa batoye umushinga w’itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga, bituma u Bufaransa buba igihugu cya mbere mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi cyemeje itegeko ribuza abana bose gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku Isi ku ngaruka mbi z’ikoreshwa ry’iri koranabuhanga ku bana. Kuri uyu wa Kabiri, itariki […]

Bangui: Perezida Touadera yambitse Ingabo za RDF Umudari w’ishimwe

Kuri uyu wa Kabiri, abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-15 basoje umwaka bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, bambitswe Umudari w’Ishimwe na Nyakubahwa Faustin Archange Touadéra, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika. Uyu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Bangui. Uyu mudari watanzwe mu rwego rwo gushimira Ingabo z’u Rwanda, […]

Tchanzu: Abarwanyi bashya 9,318 ba AFC/M23 basoje imyitozo ya gikomando

Ku wa Mbere, itariki ya 20 Nyakanga 2026, i Tchanzu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Igisirikare cya M23 kizwi nka “ARC” cyakoze umuhango wo gusoza imyitozo y’abasirikare kabuhariwe (commandos) bashya 9,318, ibi bikaba ari intambwe ikomeye mu kongera ubushobozi bwacyo bwo gukora ibikorwa bya gisirikare. Nyuma y’amezi menshi y’imyitozo ikomeye, aba basirikare bashya barangije amasomo […]

Kuki Jordan yabaye intego ikomeye ya Irani? Impamvu 5 ziri inyuma yabyo

Mu gihe intambara hagati ya Irani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakajije umurego, abantu benshi bibajije impamvu Yorodaniya (Jordan), igihugu kitari kizwi nk’umwanzi wa Irani, cyatangiye kugabwaho ibitero bya misile na drones. Mu minsi ishize, ibitero byahitanye abasirikare ba Amerika bari ku birindiro byo muri Yorodaniya, ibintu byazamuye ubushyamirane ku rwego rushya. Ariko se […]