Kuri uyu wa 3 Kanama 2021, i Nairobi muri Kenya habereye inama y’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) yiga ku bufatanye rw’ibihugu biwugize mu bya gisirikare.
Iyi nama yari iyobowe n’Umunyakenya, Brigadier Gen. Bernard Korir yitabiriwe n’abahagarariye ibindi bihugu birimo: u Rwanda, u Burundi, Uganda, hamwe n’uwari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC.
Ingingo nkuru zigiwemo zirimo: imyitozo ya gisirikare ihuriweho (Ushirikiano Imara) yabaye mu 2019, iterambere ry’amashuri makuru ya gisirikare muri EAC, serivisi z’ubuzima zitangwa n’ibisirikare, inganda za gisirikare na gahunda yo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Byitezwe ko iyi nama izamara iminsi itanu.




Amafoto: KDF


